Museveni yemeye ko Igihugu cye cyakira impunzi 2.000 ziturutse muri Afghanistan ku busabe bwa USA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko tubikesha BBC, itsinda rya mbere ry'abanya-Afghanistan 500 byitezwe ko bagera ku kibuga cy'indege cya Entebbe mu masaha ari imbere ku wa Kabiri.

Minisitiri ushinzwe impunzi muri Uganda, Esther Anyakun yatangaje ko Perezida Yoweri Museveni yemeye kwakira abaturage 2 000 ba Afghanistan abisabwe na Amerika.

Yongeyeho ko nibahagera basuzumwa Covid-19 ubundi bagashyirwa mu kato. Ibisabwa byose n'ibikenewe bizatangwa na leta ya Amerika.

Nibagera muri Uganda baraba ari impunzi za mbere zihunze ibibazo muri Afghanistan zigeze mu gihugu cya Africa.

Uganda ifite amateka mu kwakira impunzi - ni igihugu gisanzwe gicumbikiye impunzi zirenga miliyoni imwe zahunze ibihugu byazo kubera intambara cyangwa ibindi bibazo.

Muri Uganda impunzi ziba mu nkambi cyangwa muri rubanda. Zimwe zihabwa amasambu zikemererwa no gukora.

Ivomo : BBC

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Museveni-yemeye-ko-Igihugu-cye-cyakira-impunzi-2-000-ziturutse-muri-Afghanistan-ku-busabe-bwa-USA

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)