"Mwunamuye Intwaza zibona icyoko cy'ineza"- M... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itariki nk'iyi ni umunsi udasanzwe kuri Madamu Jeannette Kagame ubwo bamwibarukaga akaza kuba umugisha ku babyeyi, ku bana no ku miryango nk'uko abantu benshi bahamya ubugwaneza bwe. Iyi sabukuru y'imyaka 59, ni isabukuru iya kabiri Madamu Jeannette Kagame yizihije afite umwuzukuru, umukobwa we Ange Ingabire Kagame yibarutse n'umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'urubyiruko n'umuco Hon.Edouard Bamporiki yabyutse yandika amagambo yashimwe na benshi yifuriza umunsi mwiza w'amavuko Madamu Jeannette Kagame. Muri ayo magamo arimo ubwenge bwinshi n'ikinyarwanda cy'umwimerere Hon. Bamporiki yakoresheje, yavuzemo intwaza anashimira Madamu Jeannette Kagame uburyo aramutswa ubumwe no kuramira ukuri.

Minisitiri Bamporiki yagize ati "Ni mwe muramutswa Ubumwe no kuramira ukuri... Mwunamuye Intwaza zibona icyoko cy'ineza. Mwacyashye urwango mu barwo. Abashibutse kurya na kuno muti: "Muri Imbuto zizarubyarira Ingabo" Mwahamije ko Umutwaza w'Umutware ari Umumaragishyika ITEKA. Isabukuru nziza.''

Ubuzima n'amateka ya Jeannette Kagame wizihiza isabukuru y'imyaka 59


Intwaza zivuga ko zitewe ishema no kwitwa abana ba Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame (Foto: KT Press)

Jeannette Nyiramongi niyo mazina yiswe n'ababyeyi be, akaba yaravutse tariki 10 Kanama 1962 nyuma y'igihe gito cyane u Rwanda rubonye ubwigenge rukava mu maboko y'abakiloni b'Ababiligi. Kubera amateka mabi yaranze u Rwanda ashingiye ahanini ku ivanguramoko, Jeannette n'umuryango we babaye mu buhungiro ari naho yize amashuri ye mu bihugu nk'u Burundi na Kenya.

Tariki 10 Kamena 1989, Jeanette Nyiramongi wari warahungiye i Nairobi muri Kenya we n'umuryango we yashakanye na Paul Kagame ari nabwo yafashe izina ry'umugabo we, kuva ubwo yitwa Jeannette Kagame. Bakoreye ubukwe mu gihugu cya Uganda. Kagame yari yarasabye abo mu muryango we kumurangira umugore ukwiriye, baza kumurangira Jeannette maze ajya kumusura muri Kenya, nawe amusaba kuzamusura muri Uganda. 

Jeannette Kagame yakunze cyane gahunda ya RPF yo gushaka uko impunzi zazatahuka zigasubira mu Rwanda, bakomeza umubano wabo igihe kiragera bararushinga. Ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n'umukobwa umwe. Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n'umuhererezi Brian Kagame.

Nyuma yo gusezerana kubana, batangiranye urugendo rurerure rw'ubuzima ndetse bombi bongera gutahuka mu gihugu cyabo cy'u Rwanda mu 1994 nyuma y'urugamba rwo kubohoza igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Uru rugamba rwari ruyobowe na Paul Kagame nyuma y'uko Fred Rwigema yitabye Imana mu ntangiriro y'uru rugendo rurerure. Nyuma yo gutahuka mu gihugu cyababyaye, bakomeje gutanga umusanzu wo kubaka igihugu cyari kimaze kuzahazwa n'intambara, politike mbi ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhitana abarenga miliyoni.


Mu gihe Nyakubahwa Paul Kagame yari akomeje ibikorwa byo kugarura umutekano mu gihugu no guharanira ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda, ku rundi ruhande Jeannette Kagame nawe yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye bijyanye no gufasha birimo guteza imbere uburenganzira bw'umugore, uburezi, imibereho myiza y'abaturage cyane cyane imfubyi n'abapfakazi bari bazahajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuva tariki ya 24 Werurwe 2000, Jeannette Kagame yinjiye mu mateka y'u Rwanda n'isi muri rusange nka 'First lady' cyangwa se 'Première Dame', nyuma y'uko umugabo we Perezida Paul Kagame abaye Perezida wa Gatandatu w'u Rwanda.

Mu mwaka wa 2002 yashinze umuryango udaharanira inyungu wa Imbuto Foundation, anabereye umuyobozi kugeza ubu, uyu ukaba ari umuryango wagize uruhare runini mu gushyira imbaraga mu buzima n'uburezi bw'abana b'abanyarwanda by'umwihariko abana b'abakobwa batishoboye.

Jeannette Kagame yagiye ayobora imiryango mpuzamahanga itandukanye igamije ibikorwa bitandukanye twagiye tugarukaho tutibagiwe no gukumira icyorezo cya SIDA ku mugabane wa Afurika no gutanga ubufasha bw'ibanze ku bagezweho n'icyo cyorezo. Mu Ukuboza 2011 yafashije mu itangizwa ry'ihuriro ry'abafasha b'abakuru b'ibihugu muri Africa rigamije guhuriza hamwe imbaraga mu gukemura ibyo bibazo twavuze haruguru.

Jeannette Kagame afite impamyabumenyi mu bigendanye n'ubukungu n'icungamutungo, akaba yaragiye atanga ibitekerezo n'ibiganiro mbwirwaruhame byaba ibyo ku rwego rw'igihugu cyangwa se mpuzamahanga mu ngeri zitandukanye harimo ibijyanye n'Imiyoborere myiza, Ubukungu, ubuzima, imibereho myiza y'umwana n'umugore ndetse n'umuryango muri rusange.

Muri 2010, Madame Jeannette Kagame yabonye impamyabumenyi y'icyubahiro y'ikirenga muri Kaminuza ya gikiristu ya Oklahoma kubera uruhare yagize mu kurwanya agakoko gatera SIDA no kurwanya ubukene, muri uwo mwaka ahita anashingwa guhagararira ibikorwa by'imirire ku bana muri gahunda y'ibiribwa (PAM cyangwa WFP) mu muryango mpuzamahanga w'ibihugu ku isi (ONU).

Muri 2009, UNICEF yahaye Perezida Paul Kagame n'umufasha we Jeannette Kagame igihembo cyitwa 'Children's Champions Award' mu rwego rwo kubashimira ku murava n'umuhate bagize mu kuzamura no guteza imbere ubuzima bw'abana mu Rwanda. Muri 2007 Umuryango Mpuzamahanga witwa ku buzima (OMS cyangwa WHO mu ndimi z'amahanga) wagejeje kuri Madame wa Perezida Kagame izindi nshingano, agirwa umuyobozi w'ikirenga w'ibikorwa by'Afrika bya gahunda yo gushaka urukingo rwa SIDA mu rwego rwo gukaza ibikorwa by'ubushakashatsi kuri uru rukingo rwa SIDA.


Umuryango wa Perezida Paul Kagame ku munsi w'ubukwe bwa Ange Kagame


Umuryango wa Perezida Kagame mu byishimo byinshi by'umwuzukuru we na Madamu Jeannette Kagame


Madamu Jeannette Kagame ni inshuti y'abana ndetse buri mwaka asangira nabo iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108458/mwunamuye-intwaza-zibona-icyoko-cyineza-minisitiri-bamporiki-yifurije-isabukuru-nziza-mada-108458.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)