Yahishuye iby'ubuto bwa Sonia Rolland umunyarwandakazi wabaye Miss France 2000
Kanyombya agaruka ku buto bwa Sonia Rolland waciye agahigo ko kuba umukobwa wa mbere ukomoka muri Africa wabaye Nyampinga w'u Bufaransa, yagize ati: 'Nonese ntiyavukiye mu Ruhengeri, bakubwiye ko yavukiye mu Bufaransa se? Ise yari ari ino hano hano Kimicanga niho yari ari cyera, ku ngoma za cyera niho yari ari, yakoraga mu Rwanda'. Yakomeje agira ati: 'Ntabwo ari igitangaza rero ntabwo afite nasiyonarite ebyiri, ni umunyarwandakazi w'umufaransakazi, na nyina ni umufaransakazi w'umunyarwandakazi'.
Yavuze ko umuryango we wose uri mu Bufaransa, ahishura ko nyina wa Sonia Rolland yari amaze igihe arwaye cyakora ubu ngo ari koroherwa.
Muri iki kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, twamubajije uko abona umuryango akomokamo cyane ko na none unaherutse kuvamo inkumi yitabiriye Miss Rwanda 2020 [Ingabire Gaudence], n'ubwo yagarukiye mu icumi banyuma. Aha niho yahise ahishura ko nawe n'ubwo ashaje uyu mwaka yagombaga kwitabira irushanwa rya Rudasumbwa ryagombaga kuba mu mpera z'uyu mwaka. Yagize ati: 'Nanjye nashatse gupositinga ngo mbe Miss w'umusaza, Miss w'abagabo mbona ntabwo biciyemo. Nagombaga kuba Miss 2021'.
Yakomeje avuga ko aya marushanwa yagombaga kuba ariko akaba atazi aho byahereye ati: ' Yagombaga kubaho ariko sinzi aho byaciye kuko hari abanyamakuru bamwe na bamwe batazi ibyo bakora'. Ibi avuga ni ukuri, hari amarushanwa ya rudasumbwa yagombaga kuba ariko yaje kuburirwa irengero.
Ingabire witabiriye Miss Rwanda 2020 akagarukira mw'icumi banyuma nawe ni umukobwa wa murumuna wa Kanyombya
Ku kibazo twari twamubajije cy'uko abona umuryango uvamo ba nyampinga n'abanyempano, yavuze ko rwose ari umuryango w'abanyempano cyane, uvukamo abantu bafite ubuvanganzo yongera gutanga urugero rwa Rufendeke umuhungu wa murumuna we usobanura filime. Uyu akunze gukorana cyane na junior.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KANYOMBYWA