Umwuga wo kogosha, iyo uganiriye n'abantu bakubwira ko ari umwuga w'abantu bahora bakeye, ndetse batanakunda ibintu byinshi bibavuna, ku buryo bumva ko ari akazi katavunanye ndetse ko ntanamafaranga kagira. Nyamara iyo ubabwiye niba bo bagakora bakakubwira ko batapfa kubyishoramo.
Gusa, kuri Wamunigga we siko bimeze kuko akubwira ko kuva yatangira aka kazi muri 2012 akubaha, ari nk'akandi ndetse iyo ugakoze neza kakumenyera buri kimwe, ndetse kakanagutunga cyane ko ntakandi kazi ngo ubu yakwemera, uretse kogosha.
Wamunigga akazi ko kogosha yagatangiye gute?
Wamunigga iyo muganira, ni umusore ukunda kuganira ndetse uba wisekera mu buzima busanzwe, nyamara iyo ari kuvuga ubuzima bwe ubona hari itandukaniro rijemo ritandukanye n'uko mwatangiye muganira mbere.
Wamunigga akubwira ko ubuzima bwe ubundi bushingiye ku buzima bushaririye kuva kera, aho akubwira ko yanyuze mu buzima bugoye mu gihe cyose yatangiraga urugendo rwe rwatangiriye mu kuba umuraperi, kuko yari umuhanzi ndetse hari n'indirimbo zitandukanye yasohoye.
Mu gutangira urugendo rwe rw'ubuhanzi yagiye ahuriramo n'imbogamizi zitandukanye, rimwe na rimwe indirimbo ze ntizikinwe cyangwa se ubuzima abayeho butandukanye cyane bitewe n'urwego rw'umuhanzi aba yifuza kugeraho ndetse n'aho we yibonaga.
Uyu muhanzi nyuma yo kubona ko urugendo rw'ubuhanzi rugoye, yaje guhitamo inzira yo kogosha, atangira atyo ndetse anakubwira ko ubwo yamaraga kubimenya neza yagendaga azana udushya muri uyu mwuga, atangira kwamamaza no gukunda ibyo akora ku buryo yanabifotoraga yereka abantu batandukanye, babibona bakabikunda.
Wamunigga ari kogosha Junior usobanura firime
Iyo nzira n'urugendo rwa Wamunigga byagiye bigenda gutyo kugera aho yaje kugenda abimenyesha n'abahanzi batandukanye yagiye amenyana nabo mu gihe yari umuhanzi, n'uko nabo bagiye batangira kumugana ndetse anabakorera ibyiza, bakabishima.
Muri iki kiganiro InyaRwanda yagiranye na Wamunigga, yavuze byinshi birimo iterambere ry'akazi ke, ndetse anavuga ku hazaza he, anakomoza ku rubuga rwe rwa Youtube rwitwa Wamunigga.
Wamunigga niwe wogosha umunyamakuru Lucky Nzeyimana
Yagize ati: 'Ni byinshi nifuza gukora ndetse nkanahindura muri aka kazi kacu ko kogosha, cyane ko abantu nogosha bo babizi, icyo mbasaba ni ukunshigikira bagakurikirana ubuzima bwange bwo kogosha kuri youtube channel yanjye yitwa 'Wamunigga barber', ndetse n'izindi mbuga nkoranyambaga nkoresha, bakabasha kunteza imbere muri rusange.'
Akomeza ati: 'Hari kandi Brand yanjye, imipira, ingofero n'ibindi bitandukanye mu rwego rwo kunshyigikira ushobora kugura ukaba unteje imbere.''
REBA HANO INDIRIMBO ZA WAMUNIGGA AKIRI UMURAPERI
REBA HANO UBUZIMA BWA WAMUNIGAGA MU KOGOSHA ABASITARI BATANDUKANYE HARIMO NA KENNY SOL
Â