Ndabibutsa ko tugeze mu minsi mibi! Mwirinde iyi mitego 5 Satani atega Abakristo buri munsi-Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

"Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk'abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk'abanyabwenge, mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi. Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka." Abefeso 5:15

Tugiye kuganira ku mitego 5 Farawo yateze Abisiraheli mbere yuko bava muri Egiputa. Iyi mitego 5 ni yo Satani adutega buri munsi, iyo tuvuze Egiputa tuba tuvuze isi, iyo tuvuze kanani tuba tuvuze mu Bwami bw'Imana. Iyi mitego 5 Farawo yateze Abisiraheli, na n'uyu munsi irakigaragaza mu buzima bw'ubukristo.

Umutego wa mbere

"Farawo aramubwira ati 'Ndabareka mugende mutambirire Uwiteka Imana yanyu mu butayu icyakora ntimuzajye kure cyane. Nimunsabire.' Kuva 8:24

Satani atega umutego Abakristo, akababwira ati 'Muzasenge ariko ntimuzajye kure: Mu kwezwa, mu guhinduka ku ngeso, kure mu gukira imvune zo mu mutima, kure mu gusa na Krsto ( Bibiliya iravuga ngo mugire umutima nk'uwari muri Kristo Yesu ).

Satani ntabwo yishimira ko tugira umutima uhindutse wejejwe. Nagira ngo mbabwire ko kuva mu gihe cya Yohana umubatiza Ubwami bw'Imana buratwaranirwa, intwari zibugishamo imbaraga. Ntabwo ushobora kubona ubuntu bw'Imana bwinshi udafashe igihe cyo gusabana n'Imana. Farawo yarababwiye ngo "Muzagende, ariko ntimuzagere kure!" Hari ubwo Satani adushyiraho ibiziriko: Akatureka tukajya muri korari, tukabwiriza, tugakora imirimo, ariko abizi neza ko tutabasha kugera kure kuko azi ibyo adufatiraho. Birashoboka ko usenga, ubana n'Imana, ariko aho utererwa urahazi!

Umutego wa kabiri

"Kuri uwo munsi Farawo ategeka abakoresha ubwo bwoko uburetwa, n'abatware bo muri bo ati 'Ntimwongere guha abantu inganagano zo kubumbisha amatafari nka mbere, nibagende bishakire inganagano. Kandi umubare w'amatafari basanzwe babumba bawugumeho, mwe kuwubagabanirizaho na make kuko ari abanebwe. Ni cyo kibatakisha bati 'Tugende dutambire Imana yacu ibitambo.' Abo bagabo bategekwe imirimo irushaho kurushya, bayikore be kwita ku magambo y'ibinyoma.' Kuva 5:6-9

Hari ubwo Satani atwongerera imirimo. Iyo urebye siterese y'ubuzima ihari, umuntu wese aba ashakisha atewe ubwoba n'ejo hazaza. Ibyo bituma abantu bibagirwa ko Kanani ibaho, kuko bahorana ibirarane by'ibyo babuze mu buzima ariko Yesu yaravuze ngo 'Ntimukiganyire ibiryo n'imyambaro, n'ejo nzamera nte'. Ejo hazaza ukwiye kuharagiza Imana, ntabwo hakwiye kugutera ubwoba ngo uhore ushakisha ibirebana n'ubuzima gusa, utitaye ku buzima bw'umwuka. Nujya muri dushe ukoga, wibuke koga mu maraso ya Yesu, niwambara imyenda myiza iteye ipasi wibuke no kwambara gukiranuka.

Niba ufite idantite( identity) y'igihugu urimo, ukwiye no kuba ufite idantite ko uri umwana w'Imana. Ntabwo ari ibyo gusa, nujya ufata ifunguro ry'umubiri wibuke ko n'ubugingo nabwo bukwiye gufungura, ntugakorere umubiri gusa ubora ahubwo ushakishe n'ibirebana n'ubugingo buhoraho. Hanyuma ibyo utarageraho ugirire Imana ikizere izabana nawe kandi izagufasha

Umutego wa gatatu

"Si ko bizaba, ahubwo abagabo bakuru mugende mukorere Uwiteka, kuko ari cyo mushaka.' Birukanwa mu maso ya Farawo." Kuva 10:11

Ubundi murabizi ko umugabo ari umutambyi w'umuryango cyangwa se umutwe w'urugo, ubwo yababwiraga ngo hazagende abagabo gusa yari aciyemo umuryango kabiri! Iyo Farawo ababwiye ngo 'Hazagende abagabo gusa', yari abateze umutego ukomeye batazabasha kwikuramo kuko ntabwo mugabo yagenda ngo asige umugore n'abana bikunde.

Nimurebe ibibazo biri mu ngo uko bingana: Hari ugucana inyuma, ugutandukana kw'abashakanye, hari ibibazo byinshi bikomeye mu muryango. Abana bareranwa ibikomere, abantu benshi bafite ibibazo bikomoka mu muryango! Sinzi umuryango wawe uko wubatse, ariko iyo umuntu ashoboye gutanga ibirebana: N'umwuka, ubugingo, n'umubiri, mu muryango aba atanze ibikwiriye.

Rimwe na rimwe hari igihe iyo twaguze ibiryo, tukaba dufite aho tuba, umuntu akabona amashuri y'abana cyangwa se abo babana, akaba azi ngo ibintu yabikoze neza kandi mu buryo bw'imbere amarangamutima akomeretse, no mu buryo bw'umwuka ntacyo yabahaye! Umuryango ufite ikibazo gikomeye, abantu benshi bakomerekeye mu miryango bavukamo!

Mu muryango ni ho Imana yishimira kuba ni naho ikorera, ariko na Satani ni ho akorera kuruta ahandi! Nituramuka dukoze ubushake bw'Imana, mu muryango Imana izahaba ibe iyambere mu muryango.

Umutego wa kane

"Farawo ahamagaza Mose aramubwira ati 'Nimugende mukorere Uwiteka, ariko imikumbi yanyu n'amashyo yanyu abe ari byo bisigara, abana banyu bato mubajyane.'Kuva 10:24

Mu by'ukuri, "Aho umutima w'umuntu uri ni n'aho ubutuzi buba". Buriya impamvu abantu bibagora gukorera Imana, ni uko tubasaba kohereza aho imitima yabo itaba! Niba umutima wawe warahindutse uhishanywe na Kristo Yesu mu Mana, kohereza yo ubutunzi bwawe ntabwo bizakugora. Abantu benshi birabagora kwitanga no gukorera Imana, kuko imitima yabo ibamu isi, n'ubutunzi bwabo ni ho buri. Umuntu arunda ubutunzi aho umutima we uri, niba utekereza ko uri umugenzi uzajya mu Bwami bw'Imana wakagombye kuba utekereza aho uzatura iteka ryose ko ari ho ukwiye kubika ibyawe.

Ntibishoboka ko ugenda ngo imikumbi isigare: Nta kuntu wakizwa ngo imyenda yawe isigare, ngo uhahe urye wenyine uturanye n'ababurara, nta kuntu wakwambara wenyine mu rusengero usengana n'abantu badafite icyo bambara. Nta kuntu waba utuye mu nzu nziza kuruta aho usengera, ntabwo bibaho! Ahubwo ni uko utamenye ko n'imikumbi yawe na yo ikwiye gukorera Imana.

Yarababwiye ngo mugende umutungo wanyu usigare

Ese waba warakijijwe, amafaranga yawe ataramenya gukorera Imana? Imodoka Imana yaguhaye, inzu utuyemo, akazi ufite, icyubahiro ufite, nabyo bikwiye kuba byubahisha Imana. Kuko Bibiliya iravuga ngo 'Ukundishe Uwiteka umutima wawe wose, ubwenge bwawe bwose, n'imbaraga zawe zose'.

Umutego wa gatanu

"Umwami wa Egiputa bamubwira yuko ubwo bwoko bwacitse. Umutima wa Farawo n'iy'abagaragu be irabuhindukira barabazanya bati 'Twakoze ibiki kurekura Abisirayeli bakava mu buretwa twabakoreshaga?'Kuva 14:5

Satani hari ubwo akureka, ariko akazanagukurikira kandi akajya agutega ugeze mu bihe bibi, akaba ari bwo agutera: Ukumva amajwi akubwira ngo Imana ntigukunda, ntikwitayeho, ntacyo yakumariye mu buzima!

Nagira ngo nkubwire ko muri Kristo Yesu ari ho dutabarirwa, ni ho ubuntu bw'Imana bubanira natwe. Nagira ngo ngusabe ukomeze kubana n'Imana nubwo waba ugeze mu bigeragezo bikomye: Ushobora kuba urwaye, ushobora kuba ushonje, ushobora kuba ufite amadeni, ushobora kuba uri mu buzima bugoye butandukanye, inkuru nziza ni uko no ku nyanja itukura Imana iziyerekana! Inkingi yari abari imbere yarahindukiye ijya inyuma, ku ruhande rw'Abisiraheli harakomeza haba kumanywa ariko ku ruhande rw'Abanyegiputa haba umwijima, ngo Imana ibareba nabi kugeza ubwo bavuze ngo 'Tuve inyuma y'Abisiraheli kuko Imana ibarwanirira, ikarwanya abanyegiputa'

Uyu mutego, nawo ntugutere ubwoba niba waramaramaje kujya mu juru. Ibicantege bizaza, ibigeragezo sinavuga ngo bizavaho, ariko imbaraga z'Imana ziri kumwe natwe kugira ngo zidutabare.

Bibiliya yatubwiye ngo'Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk'abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk'abanyabwenge, mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi. Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka."

Nagira ngo mbibutse ko tugeze mu minsi itari myiza ku itorero: Tugeze mu minsi abantu bacitse intege bananiwe, tugeze mu minsi abantu bakizwa ukabona iby'agakiza kabo biteye impungenge, tugeze mu minsi y'abantu bavuga ko bakijijwe ariko batarigeze bahinduka. Tugeze mu minsi mibi ariko abazi Imana yabo bazakomera, bagumye bakore iby'ubutwari.

Pasiteri Desire Habyarimana mu kiganiro ubutumwa bukiza kuri Agaiza Tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ndabibutsa-ko-tugeze-mu-minsi-mibi-Mwirinde-iyi-mitego-5-Satani-atega-Abakristo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)