Neymar yatangaje ko yiteguye gutanga nimero 10 kuri Lionel Messi igihe cyose yafata umwanzuro wo kujya muri PSG.
Neymar yatangaje aya magambo nyuma y'aho FC Barcelona yemeje ko Messi atazayikinira umwaka utaha w'imikino, ari nabwo PSG yahise itangira kumurambagiza aho bivugwa ko ibiganiro bigeze kure ndetse uyu mukinnyi ashobora kuyerekezamo vuba.
Neymar Jr wifuza kongera gukinana na Messi nyuma yo guhurira muri FC Barcelona bakagirana ibihe byiza cyane ndetse bakanahesha iyi kipe ibikombe bitandukanye, yiyemeje kumuha nimero 10 akunda mu gihe cyose yamusanga muri PSG.
Messi wari umaze imyaka 21 i Nou Camp, yifuzaga kuguma muri iyi kipe ariko amategeko ya La Liga ndetse n'ubushobozi budahagije bwa FC Barcelona ntabwo byamukundiye.
Messi na Neymar na bagenzi be bakinana muri PSG bafotowe bari kumwe ku mucanga Ibiza mu biruhuko aho bivugwa ko gahunda yo gukinana igeze kure.
Ikipe ya PSG nayo yamaze gutegura amasezerano izaha Messi kugira ngo ayisinyire imyaka 2 nkuko ibinyamakuru byo mu Bufaransa bibitangaza.
Manchester City yo mu Bwongereza ibifashijwemo n'umutoza wayo, Pep.Guardiola bivugwa ko yifuza Messi gusa nta gahunda y'ibiganiro yigeze ivugwa hagati y'izi mpande zombi.
Neymar akomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo yongere akinane na Messi