Ni umuntu utagira ishyari nubucakura, ahara... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abazi Michael Sengazi kuva mu bwana, bemeza ko yavukanye impano yo gutera urwenya. Uwitwa Blaise Ikoriciza wamamaye nka Rasko uzi imikurire ya Sengazi, yemeza ko bwa mbere Sengazi yageze ku rubyiniro mu mwaka wa 2011 mu gihugu cy'u Burundi icyo gihe ngo yagaragaje impano ihambaye abantu baranyurwa.

Byaje no kurangira Rasko ariwe umubereye umujyanama mu mwuga akora. Uwitwa Kigingi, umunyarwenya wamamaye muri Bujumbura, bakuranye bakanakorana, yagize ati: 'Ni umuvandimwe wanjye, namubonye akura ni nawe watumye mbasha kwinjira mu kibuga.'

Ibyo aba bagiye batandukana bagiye bavuga mu bihe bitandukanye ntibinyuranye cyane n'ibyo umunyarwenya Babou yatangaje mu kiganiro yagiranye n'INYARWNDA aho yatangiye agira ati: 'Mu by'ukuri icyo navuga ni uko Michael ashaje.'

Michael Sengazi mu mwaka wa 2017  asusurutsa abakunzi b'u Rwenya

Aho yavugaga ku isabukuru y'amavuko akomeza agira ati: 'Kuri ubu ari kubarizwa muri Bujumbura aho yagiye mu bitaramo afite we na ba Kigingi.' Yongeraho ati: 'Byange bikunde ni ibitaramo yateguye yifuzaga ko byahura n'isabukuru ye y'amavuko.'

Kubijyanye n'igihe yahuriye na Michael,  Babou asubiza agira ati: 'Mukuru wanjye yari yantwaye ahantu hitwa ishusho art center kacyiru hari nko muri 2009 cyangwa 2010, nakoraga comedy ariko mu rusengero, arabwira ngo tugende duhure n'abandi banyarwenya.'

Agaragaza ko bahageze Michael yari yatinze ati: 'Twarahageze duhura na Jerome, Michael we yari yatinze ariko aje anyura aho nari nicaye muteye umugongo asanga ninjye uri kuvuga anyuraho ahindukiye ambonye aratungurwa ahita avuga ngo aka kana niko gafite urujwi rungana gutyo.'

Babu yongeraho ko atari amuzi agahita agwa mu kantu nyamara akaza gusanga ariwe uyoboye abivuga agira ati: 'Ndibaza umuntu utanze igitecyerezo ku ijwi ryanjye ni nde? Ngiye kubona mbona nawe aricaye ahita avuga ngo noneho mutwereke ibyo mushoboye.'

Akomeza agira ati: 'Tujya ku rubyiniro, atangira kudukosora.'  Ati: 'Michael rero naje gusanga ari umuntu w'inararibonye kandi utameze nk'abandi, utagira ishyari n'ubucakura bwo kumva yagutwara ibintu byawe wakoze'.

Yagize ati: 'Michael natangiye kubona ari wa muntu ukugira inama agashaka ko ibintu byawe birushaho kugira imbaraga.  Hari abandi bo rero bahita bumva ibintu byiza bakumva babisubiza inyuma cyangwa bakanakwiba igitecyerezo cyawe ariko we aba ashaka ko watera imbere.'

Akomeza yerekana ko kuva ubwo bagiye bamenyana, bajyana iwabo i Burundi bakorayo ibitaramo, basura umuryango wabo noneho se umubyara nawe agira ngo urwenya mpuzamahanga nyina nawe akaba umubyeyi mwiza.

Noneho rero kandi nk'uko Babou akomeza abivuga, Michael arasabana cyane ndetse ugasanga aravugisha abantu abonye bwa mbere nk'aho basanzwe baziranye urugero atanga ni nk'iyo mujyanye guhaha aba avugana n'abacuruzi nk'aho bamenyanye mu myaka itanu ishize.

Michael afite impamyabumenyi mu bijyanye n'amategeko (Ni Umunyamategeko)

Mu busanzwe rero Michael Sengazi yavutse kuwa 16 Kanama 1989, yavukiye mu gace ka Mutanga mu gihugu cy'u Burundi. Avuka ari umwana wa gatanu mu muryango w'abana barindwi, se umubyara ni umurundi nyina akaba umunyarwandakazi.

Amashuri abanza n'ayisumbuye yose yayasoreje mu murwa mukuru w'u Burundi, Bujumbura, mu kigo kitiriwe Mutagatifu Archange. Mu mwuga wo gutera urwenya, yitabira ibikorwa bitandukanye birimo nk'iserukiramuco ryabereye muri Congo Kinshasa agasetsa abarenga 6000.

Babu uvuga ko yamenyanye na Michael Sengazi cyera akamusangana impano irenze urwenya ariyo gusabana no gushaka icyateza umuntu imbere


Muri iri serukiramuco muri Congo, byabaye ngombwa ko iminota Michael yari ateganirijwe bayongera bitewe n'uburyo abafana bari bizihiwe, aho kuba mirongo 30 ikagirwa mirongo 45. Nyuma yaho yaje gukomeza kwitabira amaserukiramuco anyuranye arimo nk'iryabereye mu gihugu cya Switzerland n'ahandi hanyuranye mu Burundi no mu Rwanda.

Mu banyarwenya akunda urugero harimo uwitwa  Gad Elmaleh, Steve Harvey, Dave Chapelle, Bill Cosby, Guy Bedos, Dieudonné n'abandi .

Michael Sengazi, yaje kwegukana icyiciro cya 5 cy'amarushanwa ya Radiyo y'Abafaransa RFI yabaye kuwa 07 Ukuboza 2019 yegukana amayero 4000.

Michael Sengazi na Babu, abanyarwenya bakomeye kandi bamaze imyaka myinshi baziranyeUbwo Michael yagezaga i Kigali igihembo cya Prix Talents du Rire 2019

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108672/ni-umuntu-utagira-ishyari-nubucakura-aharanira-iterambere-ryabandi-ubuzima-bwa-michael-sen-108672.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)