Nimubona ibi bibaye muzamenye ko ububyutse bwaje-Pst Emmanuel Uwambaje #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku ngingo ijyanye n'ububyutse buzaza ku Rwanda bukanakwira isi yose nk'uko ababitse ayo mateka mu buhanuzi babivuga, hatabayeho ibi bimenyetso tugiye kubabwira ubwo bubyutse tubuhebe! Muri iyi nyigisho ya kabiri, sobanukirwa ibiranga ububyutse, tunakwibutsa ko kandi nawe ubwawe bushobora kuguheraho bugakwira isi yose, cyangwa se bigaturuka mu itsinda iri n'iri.

Ahari ububyutse abantu barihana

Kwihana tuvuga aha kuri mu bice bitandukanye: Hari ukwihana kw'abizera bakakira Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza bwa mbere, kwihana kw'abaguye, kwihana kw'abari mu rusengero(binagoranye kuri bo!). Hari kandi no kwihana kw'abayobora abandi mu itorero, hanyuma kwihana kundi kuzanwa n'ububyutse, abadashaka kwihana bananiranye nabo bisanga bihannye bakijijwe!

Ahantu hose habaye ububyutse, abantu bihannye ku mugaragaro(Hazalani) mu rurimi rw'igiswayire. Iyo nta bubyutse buhari habaho kwihana ku mibare: Ese abandi bambonye, ndi umuyobozi, njyewe narize, hari gurupe tubanamo na runaka, abo dukorana ku kazi babyumvise,... Ariko ububyutse bwaje kuri Zakayo yururuka mu giti vuba, aca bugufi atitaye kuri sosiyete abamo kandi Yesu amugejeje mu rugo ntiyemeye ko yarya atari yihana.

Ububyutse kandi iyo buje bufata n'abadashaka gukizwa, abatabyumva. Ububyutse butuma umuntu yibonamo ko ari umunyabyaha akihana arira, nk'uko Yesaya byagenze. Kwa Eliya ajya kuzana ububyutse yarabanje asana igicaniro, Ezekiyeli hari ibyo yabanje gukora mbere yo guhanurira imirambo.

Ububyutse kandi buza igihe abaguye bihannye: Hari ikiciro cy'abaguye bakajya hanze turanabazi, ariko kandi n'abaguye baba mu nsengero. Aba na bo barimo ibyiciro bibiri: Abaguye mu rusengero nk'abakristo baboshywe n'imigenzo y'amadini, hakaba n'abaguye mu nshingano nk'abayobozi.

Kubatizwa mu Mwuka Wera no kuwuzura

Iki na cyo ni ikiranga ububyutse, nk'uko twabibonye kubatizwa mu Mwuka Wera biba rimwe, naho kuwuzura biba igihe cyose.

Kwiyegurira Imana

Amateka y'Abasuweduwa muri Africa, bazanye ububyutse bariyeguriye Imana. Gute? Ku batega indege hariho amatike yo kujyenda no kugaruka, hakaba n'andi yo kugenda gusa(Oneway). Abasuweduwa nabo rero bitwaga aba Oneway, nta gahunda yo gusubira yo bari bafite! Hari n'abazanaga n'imbaho bazakoramo amasanduku yo kuzabahambamo kuko muri Africa nta mbaho zabonekaga. Ububyutse iyo bwaje abantu biyegurira Imana, ntibakora umurimo wayo babeshya. Ububyutse iyo bwaje bujyana abantu mu muhamagaro.

Urukundo rutagira uburyarya

Ububyutse iyo bwaje habaho urukundo ukuyemo uburyarya, abantu bagakunda Imana n'abantu. Ntihaba hakiriho urukundo rwo kurenzaho.

Abantu basobanukirwa ijambo ry'Imana

Ntihaba hakiriho gutumirirwa runaka ngo yigishe ubone gudashwa, ijambo ryose usomye rirakuryohera! Ntihaba hakiriho gucencura abigisha neza, abigisha nabi ahubwo habaho guhishurirwa.

[email protected]

.



Source : https://agakiza.org/Nimubona-ibi-bibaye-muzamenye-ko-ububyutse-bwaje-Pst-Emmanuel-Uwambaje.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)