Niyonizera akeneye abasemura filime ye Za Nd... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 20 Kanama 2021, ni bwo Niyonizera abinyujije muri sosiyete yashinze yise Judy Entertainment Ltd yatangiye igikorwa cyo gushakisha abahanga mu ndimi bazamufasha gushyira mu Cyongereza n'Igifaransa filime ye.

Filime 'Za Nduru' iri kuri Paji 250, ndetse ifite season 5 zigizwe na episode 12. Ishingiye ku bakinnyi babiri, aho umwe aba ari umuhanzi wakuriye mu buzima bwiza n'undi ufite impano ariko wahuye n'urucantege rw'igihe kinini.

Mu bakinnyi b'imena muri iyi filime harimo Rwamukwaya Theoneste [Widdle] ahatanye mu irushanwa ry'umuziki The Next Pop Star, umuraperi Fight P [Moshi] na Judithe Niyonizera [Lena] washoye imari muri iyi filime akaba anayikinamo.

Hari kandi Uwamahoro Phoebi [Cindy] wahatanye muri Miss Rwanda 2019, Irunga Longer, Habiyakare Muniru, Sibomana Daniel [Mabombe], Shaloom Mutabazi, Pamela Ikirezi [Kelia], Danon Fraterne Musoni [Clever].

Mu kiganiro na INYARWANDA, Niyonizera Judith yavuze ko amaze iminsi mu biganiro na Televiziyo Mpuzamahanga zimusaba gushyira mu Cyongereza no mu Igifaransa filime ye 'Za Nduru' kugira ngo babone kujya bayerekana.

Uyu mugore yavuze ko byatumye yiyemeza gushaka abazamufasha gushyira iyi filime mu ndimi z'amahanga.

Akomeza ati 'Twabonye ubusabe bwinshi kuri Televiziyo zo hanze zitandukanye badusaba ko twayishyira mu rurimi rw'Icyongereza no mu Igifaransa. Turasaba umuntu wese waba uzi neza izi ndimi kutwegera.'

Niyonizera Judith yavuze ko gushaka gushyira filime ye mu ndimi z'amahanga (Dubbing), ari nabyo byatumye atakiyitambutsa kuri Youtube. Avuga ko mu minsi iri imbere azatangaza aho iyi filime izajya igaragara.

Uyu mugore ubarizwa muri Canada yashimye abantu bose bakunze iyi filime, avuga ko bakomeje guharanira kuyivugurura bijyanye n'ibyifuzo by'abantu bayireba.

Ati 'Abantu bayakiriye neza cyane mu buryo ntari niteze nanabashimira cyane abayirebye, abatayireba nabo nkaba mbashishikariza kuyireba. Kuko ni filime yakoranywe ubuhanga yaba mu mashusho, yaba amajwi, yaba abakinnyi ni abahanga, ibintu byose ni byiza.

Niyonizera yavuze ko bitewe n'ubusabe bwa Televiziyo Mpuzamahanga, byatumye iyi filime atakiyitambutsa kuri Youtube 

Niyonizera ari gushaka abazamufasha gushyira mu ndimi z'amahanga filime ye yise 'Za Nduru'  

Iyi filime y'uruhererekane 'Za Nduru' itambuka kuri Tv10

REBA HANO AGACE GAHERUKA NYUMA KA FILIME 'ZA NDURU' YA NIYONIZERA JUDITH

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108782/niyonizera-akeneye-abasemura-filime-ye-za-nduru-kugira-ngo-itambuke-kuri-televiziyo-mpuzam-108782.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)