Niyonzima Olivier "Seif" ari mu biganiro byimbitse na Rayon Sports nyuma yo kwirukanwa na APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu Niyonzima bivugwa ko yamaze kumenyeshwa n'ubuyobozi bwa APR FC ko batazakomezanya umwaka utaha ariyo mpamvu yahise atangira ibiganiro na Rayon Sports.

Uyu musore bivugwa ko atigeze atanga raporo y'imyitozo mu byumweru 2 bishize, bitashimishije ubuyobozi n'abatoza ariyo mpamvu basabye ko yirukanwa.

Uyu mukinnyi akaba mu kwezi gushize

APR FC yaherukaga kwirukana Bukuru Christophe,biravugwa ko yafashe umwanzuro wo kwirukana Niyonzima Seif wigeze gutoroka umwiherero muri shampiyona ishize hanyuma agaruka yasinze.

Niyinzima Seif yavuye mu mwiherero w'ikipe ya APR FC ku mugoroba wo ku wa 11 Kamena 2021, agenda nta ruhushya asabye agaruka saa munani z'ijoro aho byavugwaga ko yaje yasinze, ubuyobozi buramufata buhita bumwirukana mu mwiherero.

N'ubwo mu kwezi gushize Seif yongereye amasezerano y'imyaka 2 muri APR FC, amakuru yizewe ava mu bari hafi y'uyu mukinnyi ndetse na APR FC yemeza koimpande zombi zasheshe amasezerano uyu munsi kubera iriya myitwarire mibi.

Nyuma yo kumenyeshwa ko atazakomezanya na APR FC, Seif yahise atangira ibiganiro na Rayon Sports yari yaturutsemo asinyira iyi kipe y'ingabo z'igihugu.

Niyonzima ni umwe mu bakinnyi bafashije APR FC gutwara ibikombe bibiri bya Shampiyona biheruka idatsinzwe.

Yayigezemo muri Nyakanga 2019, avuye muri Rayon Sports, aho yari amaze imyaka ine nyuma yo kuva muri Isonga FC.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/niyonzima-olivier-seif-ari-mu-biganiro-byimbitse-na-rayon-sports-nyuma-yo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)