Niyonzima Olivier Seif mu rugabangabo, arasabwa kwishyura ideni agahabwa ibyo agenewe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kugeza ubu nyuma yo gusezererwa n'ikipe ya APR FC ntabwo Niyonzima Olivier Seif arahabwa urupapuro rumurekura 'Release letter' kubera ideni yatsinze mu izina ry'iyi kipe.

Tariki ya 4 Kanama 2021 ubuyobozi bwa APR FC bwemeje ko bwatandukanye na Niyonzima Olivier Seif wari umaze iminsi mike yongerewe amasezerano.

Nyuma yaho nibwo haje inkuru y'uko iyi kipe itaraha uyu mukinnyi urupapuro rumurekura ndetse iyi kipe yaje kubyemeza aho yavuze ko ruhari ariko ataraza kurufata azanye ibikoresho by'ikipe yatumwe.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi yatanze ibikoresho yasabwaga ariko urupapuro ntaruhabwe.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi uri mu mwiherero w'ikipe y'igihugu atarabona uru rupapuro ndetse akaba ari mu rugabangabo yibaza uko bizagenda.

Andi makuru avuga ko impamvu uyu mukinnyi adahabwa urupapuro rwe ari ideni afite yafashe mu izina ry'iyi kipe.

Ubwo yari amaze kumvikana na APR FC kumwongerera amasezerano kuri miliyoni 18, uyu mukinnyi yagiye muri Zigama CSS abakozi b'iyi kipe bakoresha, asaba inguzanyo ya miliyoni 5 aho yatanze umwishingizi nka APR FC maze amafaranga yaguzwe nageraho bazayakureho.

Nyuma yo gutandukana na APR FC, iyi kipe ikaba yaramusabye kubanza kwishyura iri deni bakabona kumuha urupapuro rwe.

ISIMBI yagerageje kuvugana n'ubuyobozi bwa APR FC, visi perezida Afande Firmin Bayingana n'umunyamabanga Masabo Michel ngo basobanure iki kibazo ariko ntibyakunda kubera ko batitabaga telefoni zabo ngendanwa.

Niyonzima Olivier Seif, nyuma y'ubutumwa bw'ikipe y'igihugu, ngo yamaze gufata umwanzuro ko navayo azahita yishyura aya mafaranga ubundi bakamuha urupapuro rwe akaba yajya gusinyira ikipe yifuza.

Niyonzima Olivier Seif ntarahabwa urupapuro rumurekura



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/niyonzima-olivier-seif-mu-rugabangabo-arasabwa-kwishyura-ideni-agahabwa-ibyo-agenewe

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)