Nkeneye ubufasha bwanyu Menya uburyo usho... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Umuratwa Anitha Kate yabwiye InyaRwanda ko abakobwa bose 30 bari gutoranywamo abakobwa 12 ari nabo bazavamo Miss Miss Supranational International 2021 asaba abantu kumushyigikira kugirango abashye kugaragara muri abo ngabo 12.

Yagize ati: 'Murakoze, kugeza ubu abakobwa 30 bari gutoranywamo abakobwa 12 aho kuri ubu mbakeneyeho ubufasha kugira ngo muntore ndetse munanshigikire kugira ngo nkomeze kuzamura ibendera ry'igihugu cyanjye no kugihagararira neza.''

Gutora uyu mukobwa ni ukujya muri Apple Store cyangwa Google Playstore ugashaka application ya Miss Supranational ukareba ahanditse u Rwanda ukamuha amahirwe. Bisaba kandi gukomeza gukurikira ibizajya bishyirwa kuri iyi application, kuko hari n'amashusho yo mu matsinda azajya anyuzwaho abakobwa bari mu bikorwa bitandukanye.

Bisaba kandi gutanga ibitekerezo (comments) no gukunda (like) ubutumwa burimo amafoto y'uyu mukobwa kuri urwo rubuga.

Miss Supranational International yatangiye ku itariki 5 kanama 2021 izarangira ku itariki 21 Kanama 2021 aho hazamenyekana umukobwa uzasimbura Umunya-Thailand, Antonia Porsild wambitswe iri kamba mu 2019 ariko agakomeza kuryambara kubera ko umwaka ushize irushanwa ritigeze riba.

Miss Umuratwa Anitha Kate yahagurutse mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa gatatu ku itariki 04 Kanama 2021 agera ku kibuga cy'indege cya Kraków Airport ku gicamunsi cyo ku wa Kane umunsi ukurikiyeho yerekeza muri Poland. Mu kiganiro na InyaRwanda, yari yavuze ko yagezeyo amahoro.



Miss Umuratwa akeneye gushyigikirwa kugira ngo agere muri 12



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108501/nkeneye-ubufasha-bwanyu-menya-uburyo-ushobora-guha-amahirwe-miss-umuratwa-anitha-akaza-mur-108501.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)