Nkusi Arthur na Miss Muthoni Fiona basezeran... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubukwe bwa Nkusi na Muthoni bwabaye kuri uyu wa 14 Kanama 2021 ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel. Ni ubukwe bwatashywe n'abantu bake b'inshuti magara ndetse nta muntu n'umwe mu bari baburimo wari wemerewe gusakaza amafoto. Ubu bukwe bubabaye nyuma yaho ku wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, Rutura na Miss Muthoni Fiona basezeranye imbere y'amategeko muri umwe mu mirenge igize Umujyi wa Kigali.

Gusezerana imbere y'amategeko nabyo byabaye mu ibanga rikomeye, ndetse amafoto n'amashusho yafashwe n'ababyishyuriwe bari bafite amabwiriza yo kutagira n'imwe ibacika. Uretse aba, abari batumiwe muri uyu muhango nabo bari basabwe kudafata amafoto cyangwa amashusho ngo bayasakaze ku mbuga nkoranyambaga.

Mu ntangiriro z'umwaka wa 2021 ni bwo umunyarwenya Nkusi Arthur yemeye ko akundana n'umunyamakuru wa CNBC Africa, Fiona Muthoni Naringwa wanabaye Igisonga cya Gatatu cya Nyampinga w'u Rwanda 2015, akaba n'Igisonga cya Mbere cya Miss Africa Calabar 2017. Urukundo rw'aba bombi rwari rumaze igihe ariko baragerageje kurugira ibanga rikomeye.

Nkusi Arthur yarushinze na Miss Muthoni Fiona mu bukwe bwabaye mu ibanga rikomeye

Kubona amafoto y'abageni byabaye indyankurye. Ibi birori byabereye ku Nkengero z'Ikiyaga cya Kivu muri Rutsiro

Nta muntu wari wemerewe gufata ifoto y'abageni ndetse nta foto yashyizwe hanze iberekana mu maso



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108605/nkusi-arthur-na-miss-muthoni-fiona-basezeranye-kubana-akaramata-mu-bukwe-bwagizwe-ibanga-a-108605.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)