Mu gihugu cya Kenya, haravugwa inkuru itangaje cyane, aho umugabo n'umugore bafatanye ibitsina byabo ubwo bari barimo gukora imibonano mpuzabitsina ibi bikaba byabaye ubwo bacaga inyuma abo bashakanye.
Amakuru avuga ko gufatana k'uyu mugabo ndetse n'umugore bakoranaga imibonano mpuzabitsina, byabaye ubwo umugabo w'uyu mugore wasambanaga nundi mugabo yahageze asanga barimo kumuca inyuma arangije ahita afata imiti ayitera umugore we n'uyu mugabo bateranaga akabariro maze ibitsina byabo bihita bifatana ako kanya.
Nkuko ibinyamakuru byo mu gihugu cya Kenya byakomeje kygenda bibyandika, byavuze ko abo bombi bakimara guterwa imiti bahise bafatana, ubundi batangira kuvuza induru induru icyo gihe nibwo abaturage babumvise bahita baza kureba ibibaye, bakihagera bahise bagwa mu kantu nyuma y' uko ibyo bari babonye byabatunguye nyuma bahita babajyanwa kwa muganga.
Uwo mugabo wakorewe ayo mahano witwa Kamau yatangaje ko ubwe ibyo yabikoze byoguca inyuma umugore. Gusa avuga ko icyamuteye gukora ibyo ari uko umugore we yari yaribagiwe inshingano zo kutamwereka urukundo mu rugo.
Amakuru avuga ko muri Kenya ubusanzwe mu duce tugiye dutandukanye ko ibi byabaye kuri aba bombi n' ubundi bikunze kuhagaragara. Gusa ngo n' ubusanzwe harimo abajya kugura amavuta azwi nka' Mangube' akunda gukoresha iyo basanze abantu bari mu gikorwa cyo kuzanana ibyishimo hagati yabo, ibitsina byombi biheranamo nk' uko bamwe biyumvishako bidakunze kubaho.