Mu gihugu cya Kenya, mu gace ka Navakholo mu cyaro cyitwa Mayuge, hakomeje kuvugwa inkuru iteye ubwoba cyane ndetse inateye urujijo, aho umusore yatahanye n'umukobwa maze bagera mu buriri uwo mukobwa agahita ahinduka ihene.
Ibi byabaye ubwo uyu musore witwa Namasaka yatahanaga umukobwa wo kuryamana nawe yari akuye ahantu kw'isoko maze bagera mu rugo bakajya mu buriri ariko akazi gutungurwa nuko uwo mukobwa yaje guhita ahinduka ihene byatumye uyu musore amera nk'umusazi.
Uyu musore witwa Namasaka usanzwe akora akazi ko gusukura busitani, yatangarije ibinyamakuru mu gihugu cya Kenya ukuntu yahuye n'ibibazo ubwo yahuraga n'umukobwa mwiza ku isoko rya Soi maze akamusaba ko yamubera umukunzi ndetse bakanatahana.
Namasaka yagize ati 'Nahuye n'ibibazo bikomeye cyane ubwo nahuraga n'umukobwa mwiza ku isoko rya Soi ubwo nari ndimo gusubira ku kazi aho nkorera, tugaganira ku byo gukundana'.
Kuri ubu uyu mugabo ufite amakaburo nk'uko iyi nkuru ikomeza ivuga, uwo mukobwa yemeye kuba umukunzi we gusa ngo bageze mu gipangu cya bosi we, abona ibintu bitangiye guhinduka mu buryo budasanzwe.
Namasaka yakomeje agira ati: 'Uyu mukobwa yemeye kumbera umukunzi. Namusabye ko yamperekeza tukagerana aho mba, arabyemera. Ibintu byari bimeze neza kugeza ubwo twageraga mu buriri. Uwo mukobwa yahise ahinduka ihene nini, ifite amahembe maremare agizwe n'icupa rya soda twari tumaze kunywa'.
Uyu musore avuga ko yahise yiruka, asohoka mu cyumba ndetse ubuzima bwe bwahise buhinduka, yagize ati' Nkimara kubona ahindutse ihene, Nahise ntangira kurya mu buryo budasanzwe, nkubita abantu mbese ibintu byahise bihinduka cyane kuri njyewe'.
Se wa Namasaka, Peter Wawire, avuga ko umuhungu we iyo abonye umugore, akuramo ipantaro ndetse agakubita abantu.
Ati: 'Naratunguwe mbonye umuhungu wanjye aje mu rugo avanwe Kakamega n'umumotari. Akihagera, yatangiye kwitwara nk'uwahanzweho. Yatwikaga imyenda, akubita abantu, byabaye ngombwa ko tumufungirana'.