Ntibisanzwe! Uruhinja rwavutse rutwite abana b' impanga_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biragoye kwiyumvisha ko uruhinja barusangana umwana mu nda, kandi narwo aribwo rukivuka, gusa ibi byabayeho ubwo uwo mwana w'umukobwa bamusanganaga insoro (fetus) ebyiri mu nda. Ibi byabereye mu gihugu cya Israel.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Jerusalem Post, kivuga ko umwana w'umukobwa wavukiye mu bitaro bya Assuta muri Ashdod yasangannywe insoro ebyiri zapfuye mu nda.

Akivuka abaganga batunguwe no kubona inda y'urwo ruhinja ibyimbye bidasanzwe, ibi bituma abaganga bakeka ko mu nda y'urwo ruhinja haba harimo ikintu kidasanzwe.

Ibyo byatumye inzobere z'abaganga ziterana kugira ngo bamenye ikibazo uwo mwana yaba afite bituma bakora ibizamini bya X-ray na Ultrasound, nyuma y'ibyo bizamini abaganga basanze insoro ebyiri mu nda y'urwo ruhinja bahita bapanga operasiyo yo guhita barubaga ngo baruzivanemo, ubundi ibi bibaho ku muntu 1 mu bantu 500,000.

Umuganga muri ibyo bitaro bya Assuta,Omer Globus avuga ko batunguwe no gusanga uruhinja rutwite impanga.

Yagize ati:'Twatunguwe no kubona uruhinja ruvukanye insoro mu nda gusa twahise turubaga turuvanamo izo nsoro, ubu rumeze neza.'



Source : https://impanuro.rw/2021/08/05/ntibisanzwe-uruhinja-rwavutse-rutwite-abana-b-impanga_-inkuru-irambuye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)