Iyi miryango tariki ya 3 Kanama 2021 yasohoye inyandiko igamije kwamagana Ishyirahamwe ‘Igicumbi’, bashingiye ku byatangajwe ubwo ryafungurwaga ku mugaragaro ndetse n’ibikorwa bisanzwe biranga abarigize.
Abayobozi b’imiryango itandukanye irimo IBUKA ku migabane yose, GAERG ihuriza hamwe abarokotse Jenoside barangije Kaminuza, AERG ihuriza hamwe abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, baganiriye na IGIHE bagaruka ku cyihishe inyuma y’ishingwa ry’Ishyirahamwe ‘Igicumbi’, n’inama ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo batagwa mu mutego w’abashinze iryo shyirahamwe.
Umuyobozi wa IBUKA Rwanda, Nkuranga Egide, yavuze ko abashinze iryo Shyirahamwe, icyo bagamije ari ugukina politiki no guharabika imiryango yemewe irengera inyungu z’abacitse ku icumu kugira ngo bigarurire imitima y’abagenerwabikorwa bayo.
Yavuze ko abagize ‘Igicumbi’, bagenda bakwirakwiza imvugo zishyigikira abacitse ku icumu bakoze ibyaha cyangwa bakurikiranywe n’ubutabera, kugira ngo bumvikanishe ko abagakwiriye kubarengera ntacyo bakora.
Ati “Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ni abantu bari muri Sosiyete Nyarwanda, ni abantu bagengwa n’amategeko y’igihugu. Kuba umuntu yararokotse ntabwo bimuha ububasha bwo kwigomeka, cyangwa kwica amategeko ngo yumve ko atahanwa nk’Umunyarwanda wese kuko bo wumva aricyo bashaka.”
Safari Christine uyobora IBUKA mu Buholandi na we yavuze ko abarokotse Jenoside badakwiriye kuba ikiraro cy’abashaka gukina Politiki.
Ati “Ntabwo tuje guhangana, mufite uburenganzira bwo gushinga ibyo mushaka byose ariko ntidushaka kugirwa ikiraro cy’imyumvire nk’iyi y’iri shyirahamwe twamaganye.”
Visi Perezida wa IBUKA Rwanda, Freddy Mutanguha, yavuze ko nta muntu wakabaye yiyita ko avugira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe atuka ubuyobozi n’ingabo zagize uruhare mu kubarokora.
Ati “Ntabwo abacitse ku icumu bari bakwiriye kugwa mu mutego w’abashaka gukoresha izina ryacu kugira ngo bagere kuri gahunda ya politiki bishakiye.”
Abashinze iryo Shyirahamwe ‘Igicumbi’ bakwirakwiza ko ntacyo Leta ikora ngo yite ku bacitse ku icumu, cyangwa ngo ibungabunge amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mutanguha usanzwe ari Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yabyamaganiye kure, avuga ko nk’umuntu ubikurikiranira hafi, ntacyo Leta idakora ngo ibungabunge amateka ya Jenoside.
Ati “Iyo mbonye uburyo Leta yacu yita ku mateka yacu ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ikintu kinkora ku mutima njye n’abandi benshi tubibona kimwe nk’abacitse ku icumu benshi tuzi aho Inkotanyi zadukuye. Uburyo amateka ya Jenoside ahabwa agaciro ni ikintu cy’ingenzi ariko iryo shyirahamwe twamagana bise Igicumbi mu byo rivuga ibyo ntibabiha agaciro.”
Yakomeje avuga ko biteye isoni n’ikimwaro ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kumva hari ugenda abiyitirira atuka cyangwa aharabika uwabarokoye.
Ati “Inkotanyi zaturukoye zumva twarabaye nk’abana b’ingayi, bo batekereza iki? Inkotanyi zifitanye igihango n’abacitse ku icumu, ntabwo turi abana b’ingayi rwose. Tuzakomeza gushima uburyo baturokoye bakadukura mu menyo ya rubamba, mu nterahamwe zari zatugose. Turacyakomeje gushima ibyo tubona kandi ni byinshi.”
Umuyobozi wa IBUKA-Belgique, Félicité Lyamukuru, yavuze ko abashinze Ishyirahamwe ‘Igicumbi’, bagamije gukomeza kubiba Politiki mbi y’urwango ari nayo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside.
Ati “Tugomba kumenya twese ko Jenoside yabaye igashoboka kubera ko hari politiki mbi. Niba ubu dufite abantu bashobora kuza bamaze gufata uruhande runaka bakitwaza y’uko baharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nacyo ni ikindi kintu kiri politiki. Mbese ni ukugaragaza ko abacitse ku icumu barenganye.”
Uhagarariye Ibuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nshimye Janson, yavuze ko batazihanganira uwo ari we wese uzashaka kuyobya Abanyarwanda cyangwa kugoreka amateka, mu izina ry’abarokotse Jenoside.
Yagize ati “Ntidushaka ko hari umuntu uyobywa n’abantu bo muri Igicumbi cyangwa akabafata nk’aho ari abantu baharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni abantu bayobya uburari […] ntabwo ari abantu bo kwizera cyangwa bo kuvugira abacitse ku icumu rya Jenoside.”
Uhagarariye IBUKA mu Busuwisi, Murangira César, yavuze ko buri wese afite uburenganzira bwo kuba mu muryango runaka ariko bitamuha uburenganzira bwo guhangana n’igihugu yitwaje izina ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Yagize ati “Abashinze Igicumbi rwose ni uburenganzira bwabo niba bifuza kuvuganira abacitse ku icumu kandi neza ariko hari amakenga bitewe n’ibikorwa byagiye bigaragazwa, akenshi ugasanga byari mu buryo bwa politiki yo guhangana na Leta y’u Rwanda. Niba bumva bagaruka mu nzira nziza rwose byaba aribyo byiza.’’
Umuyobozi wa GAERG, Gatari Egide, yavuze ko ntako amashyirahamwe asanzwe kandi yemerewe kuvugira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi atagira, kandi ko hari byinshi byagiye bikemuka kubera ubuvugizi yakoze.
Yavuze ko n’ibitarakemuka, bikomeza gukurikiranwa kandi bakamenya impamvu bitarakemuka.
Yakomeje ati “Iyo tubona rero ubu abanzi b’u Rwanda bafata nk’umurima utoshye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakabakoresha, uyu ni umwanya wo kubaburira. Ibibazo byose twaba dufite dusubire hamwe tubishakire ibisubizo ariko ntihagire umuntu ugwa mu mutego wo kujya mu bintu bidasobanutse ejo ukaba wanabiryozwa kubera ko wishe amategeko.”
Yavuze ko igihe cyose bitabaje Leta y’u Rwanda itigeze ibatererana kandi ni we mufatanyabikorwa wa mbere w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mujyambere Honorine uyobora IBUKA mu Butaliyani yashimye ibyakozwe na Leta y’u Rwanda by’umwihariko mu kubanisha abarokotse Jenoside n’abayikoze.
Agaruka ku byo gushyingura imibiri y’ababo avuga ko kuri we n’abandi bagize amahirwe yo kuyibona, kuyitunganya igashyingurwa mu cyubahiro ari umuti ukomeye.
Ibi yabikomojeho “mu gihe abiyise Igicumbi bavuga ko u Rwanda rucuruza amagufa y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.”
Ati “Iyi mibiri y’abacu ni ikimenyetso gikomeye gifasha kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”
Mujyambere kandi yavuze ko ashima icyerecyezo cyiza cy’ubuyobozi bw’u Rwanda, mu guharanira ubumwe n’ubwiyunge, bityo ko ntawe ukwiriye kwemera uwo ari we wese ushaka kunyuranya n’iyo nzira.
Nsanzimana Etienne uyobora IBUKA France na we yavuze ko atumva uburyo hashingwa umuryango witwa ko uje kuvugira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’imyaka 27 nyamara imiryango isanzwe ibavugira itagishijwe inama.
Ati “Iryo shyirahamwe nta kintu rije kubafasha (abarokotse Jenoside). Niba bari bakeneye kuza kudufasha cyangwa hari ibintu dukora banenga, bari kubanza bakatwegera bakabitubwira. Ntabwo tuzahwema kurwanya imigambi mibi bashobora kuba bafite.”
Mukandanga Jacqueline uyobora IBUKA mu Budage yavuze ko ikigaragaza imigambi mibi y’abashinze ‘Igicumbi’, ari ubufatanye bafitanye n’abakoze Jenoside bagamije gupfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Ndumva ibyo bintu ari ugushinyagura, niba amarangamutima barayarenze, nibabyihorere bashake indi mirimo bakora ariko boye kujya bakomeza gukina ku mubyimba no kujya bashinyagurira abandi. Kumva ko bashyigikira abakoze Jenoside, kubona umuntu warokotse ashyigikira ibyo, ni agahinda.”
Murangwa Eugène uyobora Umuryango Ishami Foundation yaburiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko bakwiriye kuba maso bakamenya ko hari abantu biyemeje kubagira ikibuga cyo gukiniraho politiki.
Ati “Ni ikintu cyagaragaye muri iyi myaka ishize aho abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ubona bashaka gukoreshwa n’abantu bafite inyungu zabo bwite zibogamiye kuri politiki. Kuba rero abo bantu ari bo bavuga ko batangiye ishyirahamwe rigamije kurengera abarokotse Jenoside kandi aribo dusanzwe twumva muri iyo mirongo ya Politiki, ni ikintu gihangayikishije kitagomba gushyigikirwa.”
IBUKA yasabye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bose bari mu gihugu no muri Diaspora muri rusange kwima amatwi uwo ari we wese ushaka kubayobya no kubabera umuvugizi mubi nkuko abagize Ishyirahamwe ‘Igicumbi’ babigaragaje.