Nyabihu: Abaturiye Pariki y’Ibirunga barifuza ko bakemurirwa mu buryo buramye ikibazo cy’inyamaswa zibonera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abatuye mu ri aka gace babwiye Radiyo Rwanda ko babangamiwe n’inyamaswa ziganjemo imbogo ziri kurenga imbibi za parike zikabonera imyaka irimo ibirayi baba barahinze bibavunnye.

Bemeza ko ibi biri guterwa n’uko umuringoti wari waraciwe mu rwego rwo gukumira izi nyamaswa wuzuye ku buryo biri kubatera igihombo gikomeye. Umwe yagize ati “Hari gihe imbogo zisohoka ziri hagati ya 50 cyangwa 100.”

Undi ati “Zimanuka (imbogo) ari nk’icumi cyangwa se 20 gutyo kandi nabwo zikamanuka ziri mu byiciro zimwe zimanukira kuri uru ruhande izindi muri kuri ruriya ruhande.”

Yongeyeho ko izi mbogo zibonera buri munsi ku buryo hari n’ubwo abashinzwe kurinda imirima y’ibirayi batinya kubisikana nazo bakazihunga.

Bakomeza bavuga ko ikibabaza ari uko batishyurwa ingurane z’ibyo izi nyamaswa ziba zangije nk’uko bikorerwa abaturage bo mu Kinigi mu Karere ka Musanze batuye hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Umuyobozi w’Ikigega cy’Ubwishingizi ku mpanuka no ku bangirijwe n’inyamaswa, Dr Joseph Nzabonikuze yavuze ko iyo babonye raporo y’ibyangijwe byose n’inyamaswa byishyurwa.

Yavuze ko ikibazo cy’abaturage batishyurwa ingurane ku myaka yabo iba yangijwe n’inyamaswa hari igihe usanga byapfiriye mu nzego z’ibanze.

Ati “Ni ibintu bishoboka y’uko umuntu ashobora nko gutanga dosiye akayiha umunyamabanga Nshingwbaikorwa ntayitugezeho kubera impamvu zitandukanye, bibaho kuko baba bafite amadosiye menshi cyane, ndumva ejo bundi baraje bafite amadosiye ageze mu 2000 y’abangirijwe n’inyamaswa mu mezi nk’atatu ashize aho.”

Yavuze ko kuri ubu imirimo yo kubarura abangirijwe n’inyamaswa yarangiye hasigaye kuyisuzuma ubundi amafaranga y’indishyi agashyirwa kuri konti zabo.

Abaturiye Pariki y’Ibirunga mu Karere ka Nyabihu barifuza ko ikibazo kinyamaswa zirimo imbogo zibonera cyakemurwa vuba



source : https://ift.tt/3yYqNCi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)