Nyabugogo ku isoko ry'Inkundamahoro Undi mugabo asimbutse iyi nyubako ahita apfa. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo utaramenyekana amazina uri mu kigero cy' imyaka 40 y' amavuko , kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021 , ku isoko ry'Inkundamahoro riherereye muri Nyabugogo mu mujyi wa Kigali , yafashe umwanzuro wo kwiyahura avuye hejuru muri Etaje ahita ahasiga ubuzima.

Gusa nta makuru aratugeraho yizewe neza kugira ngo tumenye icyatumye nyakwigendera yiyahura

Nk' uko amashusho abigaragaza , uyu mugabo akimara guhanuka kuri iriya nyubako Polisi yahise ihagera , ikumira abantu kugira ngo bategera umurambo , mu gihe abaturage benshi bari baje kureba uwo mugabo bivugwa ko yaba yiyahuye.

Ibi bibaye nk' ibyabaye , ku wa 02 Kamena 2021 , na bwo kuri iri soko ry'Inkundamahoro hahanutse umuntu bivugwa ko yiyahuye , nyuma yaho biza kumenyekana ko yari Umunyamategeko witwa Bukuru Ntwali.

Nanone muri Nzeri 2019 na bwo hasakaye inkuru y' urupfu rw' umukobwa witwaga Hatangimana Scolastique wari ufite imyaka 25 nawe yasimbutse aturutse mu igorofa ya Kane yo ku nyubako izwi nko kwa Makuza Peace Plaza ahita yitaba Imana.

Amakuru icyo gihe yavugaga ko uwo mukobwa icyabimuteye aruko umuhungu bari bari mu rukundo biteguraga kubana ya mwanze akikundira undi nibwo rero nawe afashe inzira agahitamo icyo gikorwa cyo kwiyambura ubuzima.



Source : https://impanuro.rw/2021/08/13/nyabugogo-ku-isoko-ryinkundamahoro-undi-mugabo-asimbutse-iyi-nyubako-ahita-apfa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)