Nyabugogo: Umugabo yahanutse mu igorofa ahita apfa – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo witwa Twibanire Emmanuel wo mu Kagari ka Munanira II mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, yiyahuye aturutse mu igorofa ya gatanu yo mu nyubako y'Isoko ry'Inkundamahoro riherereye ku Kimisagara agwira umugore utwite.

Ahagana saa yine z'igitondo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021, nibwo uyu mugabo w'imyaka 40 y'amavuko yagiye mu igorofa rya Gatanu arurira ahita asimbuka agwira imodoka n'umugore utwite.

Uyu mugabo we yahise ashiramo umwuka naho umugore amara iminota igera kuri 30 yataye ubwenge ariko birangira na we bahise bamujyana kwa muganga kugira ngo afashwe.

Umwe mu batangabuhamya yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yaje ajya ahantu hacururizwa imyenda ahamara umwanya muto abona kujya kwiyahura.

Ati 'Yaje ajya mu myenda agumayo abantu bakamwibazaho kuko babonaa ameze nk'ufite ikibazo ni bwo yahise agenda ahita asimbuka.'
Yongeyeho ko yahise agwira umugore n'imodoka yo mu bwoko bwa Benz ariko we ahita ashiramo umwuka.

 

Src: IGIHE



Source : https://yegob.rw/nyabugogo-umugabo-yahanutse-mu-igorofa-ahita-apfa/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)