Ahagana saa yine z'igitondo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021, nibwo uyu mugabo w'imyaka 40 y'amavuko yagiye mu igorofa rya Gatandatu arurira ahita asimbuka agwira imodoka n'umugore utwite.
Uyu mugabo we yahise ashiramo umwuka naho umugore amara iminota igera kuri 30 yataye ubwenge ariko birangira bahise bamujyana kwa muganga kugira ngo afashwe.
Abari kuri iyi nyubako bavuze ko uyu mugabo yinjiye ajya ahantu hacururizwa imyenda ahamara umwanya muto abona kwiyahura.
Amakuru yatanzwe nabo mu muryango we avuga ko uyu mugabo yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe ndetse ngo biteguraga kujya kumuvuza.
Kugeza ubu, inzego z'umutekano ziracyari gukora iperereza ngo bamenye imyirondoro y'uyu mugabo n'icyaba cyatumye ahanuka muri etaje.
Mu gihe cy'Umwaka umwe abantu 4 bapfuye biyahuye mu nyubako z'Inkundamahoro.
Mu ma saha ya mu gitondo cyo kuwa gatatu taliki 02/06/2021 nanone kuri iyi nyubako y'ubucuruzi ya Koperative Inkundamahoro ziri Nyabugogo hatoraguwe umurambo bigaragara ko wahanutse muri etage hejuru.
Amakuru avuga ko mu gitondo cy'uwo munsi uyu mugabo yaje atwaye imodoka,ayivamo azamuka muri 'etage' hejuru maze yijugunya hasi.
Iki gihe ntabwo umurambo wahise umunyekana nyirawo ariko nyuma byavumbuwe ko ari uwa Me Bukuru Ntwali, Umunyamulenge wigeze no gukora umwuga w'itangazamakuru hano mu Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dr. Murangira Thierry, Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) yatangarije Itangazamakuru ko uyu mugabo yapfuye yiyahuye.