Nyabugogo: Undi muntu yiyahuriye ku isoko ry'Inkundamahoro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu bacuruzi b'imyenda yitwa 'caguwa' muri iryo gorofa batangarije Kigali Today ko bamwiboneye arenza akaguru agahita ahanuka yitura hasi.

Twaganiriye kuri telefone n'Umuyobozi w'abacuruzi b'imyenda ya 'caguwa' aho mu Nkundamahoro, Emmanuel Mutiganda aduha umuntu wabonye icyo gikorwa kiba witwa Athanasie(nta rindi zina yifuje kutubwira).

Athanasie yagize ati "Uwo muntu yarengeje akaguru mureba, hari nka saa tanu na 20, yaje ubona ko afite ikibazo ariko areba hasi, ndasohoka ndakurikira kuko nta mirimo myinshi nari mfite, yagendaga acungana n'abacuruzi ba 'caguwa' gusa ntabwo nari nzi icyo yashakaga".

Athanasie avuga ko batahise bamenya cyangwa ngo bacyeke impamvu yatumye uwo muntu yiyahura, dore ko batahise bamenya n'imyirondoro ye.
Yavuze ko inzego zishinzwe umutekano zari zikirimo kumukoraho iperereza, ariko yamaze gushiramo umwuka.

Mu gitondo cyo ku itariki ya 02 Kamena uyu mwaka wa 2021, na bwo ku Nkundamahoro hahanutse umuntu bivugwa ko yiyahuye, nyuma yaho biza kumenyekana ko yari Umunyamategeko witwaga Bukuru Ntwali.

Iyi nkuru turacyayikurikirana…




source : https://ift.tt/3shBoFU
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)