Aba barinzi b’ibyambu bazakorera mu nzira zirenga 70 ziherutse kuvumburwa zikoreshwa n’abacuruza ibiyobyabwenge na magendu babikura mu gihugu cya Uganda babizana mu Rwanda. Biteganyijwe ko bazafatanya n’izindi nzego z’umutekano mu kurandura burundu abinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kanama 2021 nibwo abagize inama y’umutekano itaguye y’Intara bagiriye uruzinduko muri iyi mirenge itandatu hagamijwe gushimira abayobozi mu byiciro bitandukanye bagira mu kurwanya ibyaha no kubasaba gukomeza ubufatanye mu gukumira ibyaha.
Banaganiriye kandi n’aba barinzi b’ibyambu batoranyijwe mu baturage basanzwe kugira ngo bakumira ibi byaha mu mirenge yabo.
Abaturage n’abayobozi beretswe bamwe mu baturage bafatiwe mu byaha by’ubufutuzi ( gucuruza magendu) n’uburyo nta byiza byabagejejeho ahubwo byatumye bakena, basabwa gufatanya n’abarinzi b’ibyambu mu kurwanya ibi byaha.
Habimana Jean Claude, umwe mu baturage bafatiwe muri ibi bikorwa bitemewe watanze ubuhamya imbere y’abaturage, yavuze k0 hari abandi bakoranaga basa n’aho aribo bari babakuriye ariko ngo iyo bamenyaga amakuru y’uko bafashwe bahitaga babura.
Yavuze ko gucuruza magendu nta byiza bibibamo uretse gufungwa no guhomba gusa.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CP Hatari Emmanuel yashimiye abayobozi bagira mu gukumira ibyaha, avuga ko muri iki gihe ibyaha byagabanutse kandi ko abayobozi bakomeje uwo murava n’ubwitange byatuma ibyaha bicika burundu.
CP Hatari kandi yabasobanuriye amategeko atandukanye ahana ibyaha ndetse n’ibihano biteganyijwe ku bakoze ibyaha, basabwa kurushaho kwegera abaturage bakabasobanurira kubahiriza amategeko no kwitabira gahunda zitandukanye za Leta aho kwishora mu gucuruza ibiyobyabwenge.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yashimiye aba bayobozi n’abaturage biyemeje gusinyana imihigo n’ubuyobozi bwabo hagamijwe ubufatanye mu kugira umudugudu utarangwamo icyaha, avuga ko ubu bukangurambaga bwatanze umusaruro ufatika mu gukumira no kugabanya ibyaha muri iyi mirenge ikora ku mupaka.
Aba bayobozi banasuye Radio y’Umudugudu nka kamwe mu dushya tw’abaturage b’Umurenge wa Karama bikoreye. Iyi radiyo ikaba ifasha abayobozi kugeza ubutumwa ku batuye uyu Murenge hifashishijwe indangururajwi zashyizwe mu midugudu. Iyi gahunda ikaba yaratangiye kugezwa no mu yindi Mirenge igize aka Karere.
Akarere ka Nyagatare gafite imirenge itandatu ihana imbibi n’igihugu cya Uganda. Iyo Mirenge irimo Umurenge wa Karama, Kiyombe, Tabagwe, Rwempasha, Musheri na Matimba.
source : https://ift.tt/3zvvNyB