Nyagatare: Gitifu ukurikiranyweho kunyereza amafaranga yo kubaka ibiro n’aya mituweli yatawe muri yombi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muyobozi yafashwe ku wa 17 Kanama 2021, aho akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza amafaranga y’abaturage ndetse n’icyaha cy’ubuhemu byose byakozwe ubwo hubakwaga inyubako y’akagari yari ayoboye.

Amakuru IGIHE yamenye avuga ko uyu muyobozi yagiye ahabwa amafaranga n’abaturage y’ubwisungane mu kwivuza ntayatange ahubwo akayakoresha mu nyungu ze bwite.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko uyu Gitifu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Karangazi mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha ari nabwo buzayisuzuma bugafata umwanzuro wo kuyiregera Urukiko.

Yagize ati “Biragayitse kuba umuyobozi ufata amafaranga ya mituweli akayikenuza azi neza akamaro kari mu kwishyura ubwishingizi bw’ubuzima. Ingaruka zo kutayishyura ziraremereye cyane, kubyirengagiza ayo mafaranga ukayakoresha mu nyungu bwite si ikintu cyagombye kuranga umuyobozi.’’

RIB yibukije abantu bose ko itazihanganira buri wese uzafatwa yakoze ibyaha yitwaje umwuga akora, inakangurira abantu kubyirinda kuko bihanwa n’amategeko.

Gitifu aramutse ahamijwe ibi byaha n’urukiko, ku cya ruswa yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze icumi n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

Ni mu gihe icyaha cy’ubuhemu cyo gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze miliyoni 1 Frw.




source : https://ift.tt/3yZ2rYT

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)