Nyagatare : Umurwano w'inkundura w'umuturage wanize DASSO akenda kumuheza umwuka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uwo mugabo usanzwe ari umworozi ari hejuru y'umukozi wa DASSO wambaye impuzankano.

Ayo mashusho abanza kugaragaza uwo mukozi wa DASSO yafashe mu mashing umushumba w'uriya muturage akamuciraho umupira yari yambaye.

Uwo mukozi wa DASSO ahita avuga ngo bareke uwo mushumba ahubwo ngo bajye gufata nyirazo ari we Safari George.

Uwo uwo mukozi wa DASSO yageraga kuri Safari, uyu mworozi yahise amukubita umutego wa rugondihene ubundi amunigira hasi.

Muri ayo mashusho humvikanamo amajwi y'uwo mu-DASSO watabazaga agira ati 'Aranyishe we aranyishe.'

Muri ayo mashusho humvikanamo amajwi y'uwo mu-DASSO watabazaga agira ati 'Aranyishe we aranyishe we aranyishe we...'

Ubwo uwo muturage wari hejuru y'uwo mu-DASSO yamunize, hahise haza bamwe mu bari kumwe mu mukwabo barabakiza bamumukura hejuru.

Uwo muturage witwa Safari George ubu yamaze gutabwa muri yombi akaba afungiye kuri station y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ya Karangazi.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare bwagize icyo buvuga kuri aya mashusho yashyizwe kuri Twitter, buti "Nubwo Akarere kari mu bikorwa byo gufata amatungo azerera hanze y'inzuri, uburyo ibi byakozwemo binyuranyijwe n'imyitwarire ikwiye. Abagaragaweho imikorere mibi ku mpande zombi (haba abayobozi na ba nyir'inka) bakurikiranywe n'inzego z'ubutabera."

Ubutumwa bw'Akarere bukomeza bugira buti "Ubuyobozi bw'Akarere bwafashe ingamba ko imikorere mibi nk'iyi itazongera mu nzego zose ndetse no mu baturage."

Twahirwa Gabriel uyobora Akagari ka Musenyi kabereyemo kiriya gikorwa, yatangaje ko ibigaragara muri ariya mashusho byabaye mu byumweru bibiri bishize ubwo ubuyobozi bwari mu bukangurambaga bwo gusaba abaturage kutajyana inka mu gasozi.

Ngo ubwo uriya mukozi wa DASSO yari muri ibyo bikorwa, ni bwo yakubitanye n'uriya muturage wari wahuye inka mu gasozi ubundi akamuhohotera.

Iki kibazo cyanagarutsweho mu bitangazamakuru binyuranye, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney aganira na TV1 yavuze ko bidakwiye ko umuyobozi cyangwa umukozi w'urwego runaka agera aho arwana n'umuturage nka kuriya.

Gatabazi yagize ati 'Niba umuturage aragira ahantu hatemewe, aho kugira ngo ugere aho urwana na we, washoboraga kumureka kandi hari uburyo mwakora operation, mufatanyije n'izindi nzego, noneho umuturage warenze ku mategeko akaba yabihanirwa aho kugira ngo murinde mwajya kurwana.'

Mu Ntara y'Iburasirazuba ni hamwe mu hakunze kuvugwa urugomo rwaba urukorwa n'abaturage hagati yabo kimwe n'urukorwa n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze bakorera abaturage.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Nyagatare-Umurwano-w-inkundura-w-umuturage-wanize-DASSO-akenda-kumuheza-umwuka

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)