Iyi nkunga yakusanyijwe na EAR Diosezi Kigeme, Cartas ya Diosezi Gatolika ya Gikongoro ndetse n’abakozi b’Ibitaro bya Kigeme, yatanzwe ku wa 6 Kanama 2021. Igizwe n’ibishyimbo, ifu y’ibigori, umuceri, ingano, amasabune n’ibindi.
Umushumba wa EAR Diocese ya Kigeme, Mgr. Assiel Musabyimana, yavuze ko ari inshingano z’amatorero n’amadini kwita ku bababaye.
Yagize ati “Iki ni igikorwa muri rusange amatorero n’amadini biri mu nshingano zacu, ntabwo ari ikidasanzwe kuko ubundi mu nshingano z’itorero tugomba kwita ku bababaye, abashonje n’abatishoboye, ubu rero ku bwanjye mba numva nshimira Imana ko turi mu nshingano zacu.”
Kuri ubu mu Karere ka Nyamagabe, imirenge iri muri Guma mu Rugo ni Gasaka, Kamegeri, Kibumbwe na Mugano. Gasaka niw o murenge w’Umujyi, indi itatu iri mu bice by’icyaro.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yashimye ubufatanye buri hagati y’Akarere ndetse n’amadini n’amatorero by’umwihariko muri ibi bihe hari abaturage bari muri Guma mu Rugo kuko bizabafasha gukomeza kwirinda iki cyorezo.
Yagize ati “Turashima ingamba ziriho cyane cyane muri iyi Mirenge iri muri Guma mu Rugo uburyo abantu bitabiriye kuzishyira mu bikorwa no gufatanya harimo n’ibi bikorwa byo gufasha abatishoboye; biraduha icyizere. Hari ibi ngibi twakusanyije ariko hari n’ibigenda bikorwa mu midugudu no mu masibo hirya no hino kandi bidufasha mu gutuma abantu baguma mu rugo bidateye impungenge nyinshi.”
Umuyobozi w’Akarere yashimye ko mu kwegeranya ibi biribwa, abakozi b’Ibitaro bya Kigeme babigizemo uruhare bitanga amafaranga yaguze bimwe muri byo.
Yagize ati “Turashima ubwo bufatanye, uwo mutima utabara by’umwihariko abaganga kuko ntibagisinzira bita ku barwayi na bo ugasanga hari abarwariyemo, turabashima cyane rero ubwo bufatanye kugira ngo duhangane n’iki cyorezo, twizere ko n’abaturage bazabona ko bakwiye guhindura imyitwarire.”
Yongeyeho ko ubu bufatanye bukwiye kujyana no guhindura imyumvire ku buryo abantu bose bubahiriza amabwiriza batabibwirijwe n’abayobozi.