Nyamagabe: Abanyamadini batanze ibiribwa mu... #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyamagabe: Abanyamadini batanze ibiribwa mu baturage bagizweho ingaruka na Guma mu Rugo bifite agaciro ka 2,760,000Frw

Kuri uyu wa 06 Kanama 2021, Mu karere ka Nyamagabe kakiriye inkunga y'ibiribwa bigenewe abaturage bagizweho ingaruka na guma mu rugo. Mumirenge yashyizwe muri Guma Murugo kubera ubwiyongere bwa Covid-19
Byatanzwe na EAR Diocese Kigeme Cartas Gatulika ya Gikongoro ndetse ndetse n'abakozi bibitaro bya Kigeme

Ibi biribwa bigizwe n'ibiro 1,357.5 by'ibishyimbo; ibiro 1,703 bya kaunga; ibiro 65 by'umuceri; ibiro 990.5 by'ibigori; ibiro 33 by'igano; amakarito 22 na piece 5.5 z'isabune n'ibiro 6 by'amasaka y'igikoma.

Ashyikiriza Ubuyobozi bw'Akarere ibi biribwa, Umushumba wa EAR Diocese ya Kigeme, Mgr Assiel Musabyimana yavuze ko ari inshingano z'amatorero n'amadini kwita ku bababaye.

Yagize ati 'Iki ni igikorwa muri rusange amatorero n'amadini biri mu nshingano zacu, ntabwo ari ikidasanzwe kuko ubundi mu nshingano z'itorero tugomba kwita ku bababaye, abashonje n'abatishoboye, ubu rero ku bwanjye mba numva nshimira Imana ko turi mu nshingano zacu'.

Kuri ubu mu Karere ka Nyamagabe, Imirenge iri muri guma mu rugo ni Umurenge wa Gasaka, Kamegeri, Kibumbwe na Mugano. Gasaka niwo murenge wumujyi indi itatu iri mubice by'icyaro

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yashimye ubufatanye buri hagati y'Akarere ndetse n'amadini n'amatorero by'umwihariko muri ibi bihe hari abaturage bari muri guma mu rugo kuko bizabafasha gukomeza kwirinda iki cyorezo.

Yagize ati 'Turashima Ingamba ziriho cyane cyane muri iyi Mirenge iri muri guma mu rugo uburyo abantu bitabiriye kuzishyira mu bikorwa no gufatanya harimo n'ibi bikorwa byo gufasha abatishoboye biraduha icyizere. Hari ibi ngibi twakusanyije ariko hari n'ibigenda bikorwa mu midugudu no mu masibo hirya no hino kandi bidufasha mu gutuma abantu baguma mu rugo bidateye impungenge nyinshi'.

Umuyobozi w'Akarere yashimye ko mu kwegeranya ibi biribwa, abakozi b'Ibitaro bya Kigeme babigizemo uruhare bitanga amafaranga yaguze bimwe muribyo.

Yagize ati 'Turashima ubwo bufatanye, uwo mutima utabara by'umwihariko abaganga kuko ntibagisinzira bita ku barwayi nabo ugasanga hari abarwariyemo, turabashima cyane rero ubwo bufatanye kugirango duhangane n'iki cyorezo, twizere ko n'abaturage bazabona ko bakwiye guhindura imyitwarire'

Yongeyeho ko ubu bufatanye bukwiye kujyana no guhindura imyumvire ku buryo abantu bose bubahiriza amabwiriza batabibwirije n'abayobozi.

Ibi biribwa byatanzwe naba banyamadini biratangira gutangwa mubaturage kuri uyu wa gatandatu Mumirenge ya Kibumbwe, Mugano, Kamegeri, n'Umurenge wa Gasaka bifite agaciro ka Miriyoni 2,760,000Frw



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/iyobokamana/article/nyamagabe-abanyamadini-batanze-ibiribwa-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)