Nyamagabe: Gitifu w’Umurenge yashyize Akagari muri Guma mu Rugo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni icyemezo yafashe kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Kanama 2021 nk’uko bigaragara mu itangazo yashyize hanze ariko riza guteshwa agaciro n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bubinyjije ku rubuga rwa twitter.

Iryo tangazo riragira riti “Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatare buramenyesha abaturage bose ko nyuma yo kubona ko ubwandu bwa Covid-19 bukomeje kwiyongera mu Kagari ka Gatare, hafashwe imyanzuro ikurikira kandi igomba gushyirwa mu bikorwa kuva ku wa Gatatu tariki ya 4/8/2021 kugeza ku ya 14/8/2021.

Ryakomeje rivuga ko ingendo ziva cyangwa zijya mu kagari ka Gatare zibujijwe. Abaturage b’Akagari ka Gatare basabwa kuguma mu rugo kandi imodoka na moto bitemerewe gutwara abagenzi muri ako kagari.

Rivuga kandi ko abaturage bose basabwe gukorera mu rugo, Sacco na COTHEGAB bifunze abakozi babyo bagomba gukorera mu rugo. Abakozi b’ikigo ngororamuco cya Nyamagabe/ NRC- Gatare bazakomeza kwitabira akazi mu kigo bitwararika mu kubahiriza amabwirza yo kwirinda Covid-19.

Serivisi zo ku Kagari ka Gatare no ku Biro by’Umurenge wa Gatare zizatangwa hifashishijwe ikoranabuhanga (telefone cyangwa mudasobwa). Abakozi b’akagari n’umurenge bazakomeza gukora bafatanya n’inzego z’umutekano n’izindi nzego ku kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza.

Rikomeza rivuga ko amaduka, resitora, butike n’izindi nzu z’ubucuruzi bifunze ndetse n’utubari tuzakomeza gufunga.

Iryo tangazo ryavuze kandi ko amashuri y’incuke n’abanza azakomeza gukora; abasoromyi b’icyayi n’imodoka zikijyana mu ruganda rwa Mushubi na byo bizakomeza.

Ryasozaga risaba abaturage bose kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, guhana intera igihe bari mu bantu benshi cyangwa mu nzira, abarwayi basabwa kuguma mu rugo kugeza igihe cyose bakorewe isuzuma rya kabiri ryerekana ko bakize.

Ubuyobozi bw’Akarere bwahise buritesha agaciro

Iryo tangazo ryatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare, ryahise riteshwa agaciro n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe.

Bwagize buti “Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe burasaba abantu bose kudaha agaciro iri tangazo kuko uwafashe umwanzuro nta bubasha abifitiye. Abaturage b’Akagari ka Gatare barakomeza gukora ibikorwa byabo bya buri munsi bubahiriza amabwiriza asanzwe yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.”

Inyubako y'Ibiro by'Akarere ka Nyamagabe

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamagabe burasaba abantu bose kudaha agaciro iri tangazo kuko uwafashe umwanzuro nta bubasha abifitiye. Abaturage b'Akagali ka Gatare barakomeza gukora ibikorwa byabo bya buri munsi bubahiriza amabwiriza asanzwe yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. pic.twitter.com/yNqsF1kOX1

— Nyamagabe District (@Nyamagabe) August 3, 2021

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)