Nyanza: Malaria yagabanutseho 90% mu myaka ibiri kubera ingamba zo kuyihashya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byavuzwe kuri uyu wa Gatatu n’umukozi muri RBC mu ishami rishinzwe kurwanya malaria, Munyakanage Dunia, ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo gutera umuti wica imibu mu nzu z’abaturage mu Karere ka Nyanza.

Yagize ati “Mu mwaka wa 2018 mu kwezi k’Ukuboza hagaragaye abantu ibihumbi 44 muri aka karere barwaye malaria, ariko mu Ukuboza k’umwaka ushize wa 2020, hagaragaye abarwayi ibihumbi bine gusa. Urumva ko malaria yagabanutseho inshuro zirenga 90% muri aka karere.”

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza babwiye IGIHE ko badaheruka kurwara no kurwaza malaria bitewe no kubahiriza amabwiriza yo kuyirinda bahabwa n’inzego z’ubuzima.

Nzayino Ephroni wo mu Murenge wa Kigoma ati “Mu rugo rwanjye haheruka malaria mu 2010 kuko ab’iwanjye bose barara mu nzitiramibu kandi iwanjye hahora isuku, nta bidendezi nta bihuru imibu ishobora kwihishamo. Iyi gahunda yo kuduterera umuti nayo yaradufashije cyane.”

Mukagasarabwe Emertha we yavuze ko mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka hari umwana we warwaye malaria bitewe no kurara mu nzitiramibu yacitse, ariko yahise afata ingamba kandi yiyemeza kutazongera kudohoka.

Ati “Nahise mujyana kwa muganga baramuvura ndetse mpita musabira n’inzitiramibu nshyashya. Kuba yararwaye malaria byampaye isomo rikomeye ryo kutongera kurangara nk’uko narangaye.”

Abaturage bo mu Karere ka Nyanza baganiriye na IGIHE bavuze ko bishimiye igikorwa cyo gutererwa mu nzu umuti wica imibu itera malaria kuko wunganira izindi ngamba bafashe mu kuyirinda.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Akarere ka Nyanza, Dr Nkundibiza Samuel, yavuze ko nubwo malaria igenda igabanuka itarashira burundu, bityo ingamba zo kuyirinda zigomba gukomeza.

Ati “Ikigaragara ni uko igenda igabanuka aho gahunda yo gutera umuti itangiriye ku buryo nidukomeza kubahiriza ingamba zo kuyirwanya izaba amateka. Muri aya mezi ashize y’uyu mwaka tumaze kwakira abarwayi ba malaria bagera ku bihumbi bine mu karere hose kandi abenshi bavurirwa ku bigo nderabuzima kuko baba batarembye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera malaria muri ako karere kizagera mu ngo zose zisaga ibihumbi 83 kandi ibyumba byose by’inzu bizaterwamo kugira ngo malaria iranduke burundu.

Yasabye abaturage kubyitabira borohereza abajyanama b’ubuzima baza kubaterera umuti kugira ngo bigende neza.

Usibye mu Karere ka Nyanza, igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera malaria kiri kubera no mu turere twa Gisagara, Nyagatare, Ngoma na Kirehe ariko biteganyijwe ko kizakomereza n’ahandi.

Abajyanama b'Ubuzima ni bo bakora igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera malaria mu nzu z'abaturage
Kuri uyu wa Gatatu mu Karere ka Nyanza hatangijwe igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera malaria mu nzu z'abaturage
Umukozi muri RBC mu ishami rishinzwe kurwanya malaria, Munyakanage Dunia, yavuze ko mu karere ka Nyanza malaria yagabanutseho 90% mu myaka ibiri
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Akarere ka Nyanza, Dr Nkundibiza Samuel, yavuze ko n’ubwo malaria igenda igabanuka itarashira burundu, bityo ingamba zo kuyirinda zigomba gukomeza
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera malaria muri ako karere kizagera mu ngo zose zisaga ibihumbi 83

[email protected]




source : https://ift.tt/3zjtePV
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)