Ibi biro by'umurenge wa Kigoma bigizwe n'ibyumba 19, bikazakoreramo n'izindi nzego nk'ubuyobozi bw'Akagari ndetse n'inzego z'umutekano.
Iyi nyubako ijyanye n'igihe dore ko igeretse, yubatswe mu gihe cy'amezi ane ikaba yararangiye itwaye Miliyoni 265 Frw.
Mukantaganzwa Brigitte uyobora Umurenge wa Kigoma, avuga ko nk'ubuyobozi bishimiye ibi biro bishya kuko bari bamaze igihe bakorera ahantu hafunganye.
Yagize ati 'Ntabwo byari byoroshye gutanga serivisi inoze kandi ari uko umuntu atabishaka bityo ni inyubako ije ikenewe kuri twe abayobozi n'abaturage.'
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko ibiro by'Umurenge byubatswe mu Karere ka Nyanza bishobora kuba ari byo bifite inyubako nziza mu Mirenge igize Intara y'Amajyepfo.
Yagize ati 'Umurenge wanyu rero ntabwo ari muri Nyanza gusa ahubwo ushobora kuba ari wo wa mbere ugize inyubako nziza mu Mirenge yose 101 igize Intara y'Amajyepfo, icyo kikaba ari ikintu cyiza cyo kwishimira.'
Mukagasarabwe Emerthe umwe mu batuye muri uriya Murenge, yavuze ko biteze ko biriya biro bishya bizatuma na serivisi zitangwa neza.
Uyu muturage avuga ko hari igihe yajyaga gushaka serivisi agasanga mu cyumba harimo abakozi bane ku buryo 'kugira ngo bakire abantu umwe mu nshingano undi mu nshingano ze wasangaga ari ibintu bikomeye cyane noneho bigeze mu gihe cya COVID-19 kugira ngo yirindwe byabaga ngombwa ko abakozi bakorera hanze kuko aho bakoreraga hatari hahagije.'