Nyanza: Umurenge wari umaze imyaka ine ucumbikiwe wujuje inyubako ya miliyoni 265 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo nyubako nshya ifite ibiro 19 ikazakorerwamo n’abakozi b’umurenge wa Kigoma ab’akagari ka Butansinda ndetse n’inzego z’umutekano, yatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Kanama 2021.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma, Mukantaganda Brigitte, yavuze ko bitari byoroshye gutanga serivisi nziza bakorera ahantu batisanzuye.

Ati “Gukorana n’akagari mu nyubako ingana kuriya n’abakozi b’umurenge uko bangana n’abaturage twakira, mu by’ukuri ntabwo byari byoroshye gutanga serivisi inoze. Ni inyubako ije ikenewe mu Murenge wa Kigoma ku bakozi n’abaturage bacu.”

Imibare igaragaza ko uyu murenge wa Kigoma utanga serivisi ku baturage ibihumbi 41 bawutuye.

Bamwe muri bo babwiye IGIHE ko iyo nyubako nshya bayishimiye kuko bagiye kujya bahererwa serivisi ahantu heza hagutse.

Mukagasarabwe Emertha ati “Hariya bari basanzwe bakorera hari hatoya ku buryo wajyaga gusaba serivisi ugasanga icyumba kimwe kirimo abakozi batanu ukabona nta bwisanzure buhari. Iyi nyubako turayishimiye kuko tuzajya twakirirwa ahantu heza tugahabwa serivisi inoze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yashimiye abakozi b’Umurenge wa Kigoma ko bakomeje kwihangana batanga serivisi nziza kandi bakorera ahantu hafunganye, abasaba kurushaho kwita ku bibazo by’abaturage no kubikemura.

Ati “Byabaye ngombwa ko umurenge n’akagari bakorera hamwe, niyo mpamvu dushimira abakozi ko bihanganye kandi bakomeza gutanga umusaruro kandi batanga serivisi nziza nubwo bakoreraga ahantu hatisanzuye.”

Mu Ntara y’Amajyepfo haracyagaragara inyubako ziganjemo iz’imirenge n’utugari zikorera ahantu hashaje hahoze hakorera za Komine mu bihe byo hambere.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko izo nyubako zizagenda zivugururwa izindi zikubakwa bundi bushya mu rwego rwo kunoza imitanyire ya serivisi ku baturage no kubarinda ingaruka baterwa no gusaza kw’izo nyubako.

Ati “Ni igikorwa gikomeza, gisaba ubushobozi kandi bijyana n’amafaranga ahari, ariko ahagaragara ko hari ibiro bidashobora gutuma ababikoreramo batanga serivisi nziza, ubuyobozi bw’uturere bugenda bushaka amafaranga mu ngengo y’imari bigakorwa buhoro buhoro.”

Yavuze kandi ko mu mirenge 101 yo mu Ntara y’Amajyepfo hari iyubatswe mu ngengo y’imari y’umwaka ushize harimo uwa Kigoma mu Karere ka Nyanza watashywe n’uwa Rugarika mu Karere ka Kamonyi ndetse n’utundi turere tugenda dusana ibiro by’imirenge n’utugari bitewe n’uko ubushobozi bubonetse.

Ibiro bishya by'Umurenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza
Ni inyubako ubona ibereye ijisho ugitunguka hafi yayo
Ni inyubako yatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Kanama 2021
Ibiro by'Akagari ka Butansinda byari bimaze imyaka ine bicumbikiye umurenge wa Kigoma
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma, Mukantaganda Brigitte, yavuze ko bitari byoroshye gutanga serivise nziza bakorera ahantu batisanzuye
Abaturage bo mu Murenge wa Kigoma bagiye gutaha inyubako nshya y'ibiro by'uwo murenge
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko inyubako zishaje zizagenda zivugururwa izindi zubakwa bundi bushya mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi ku baturage

[email protected]




source : https://ift.tt/3mAQC8a
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)