Umuyobozi wa Koperative y’abakarani yitwa ‘Ukwezi’, Nsengiyumva Emmanuel,yabwiye IGIHE ko bakoze umuganda muri aka gace kugira ngo birinde ibiza kuko iyo imvura iguye umuhanda wose urengerwa n’amazi.
Ati “Twahisemo gukorera aha umuganda kuko iyo imvura iguye usanga hano biba bigoye kuhanyura kuko amazi yose yuzura mu muhanda naho ibijyanye n’ibiyobyabwenge twiyemeje kubirwanya nk’uko ubuyobozi buhora bubirwanya kugira ngo tugire abanywaranda beza batabaye imbata z’ibiyobyabwenge.”
Yongeyeho ko bifuza ko ubuyobozi bwabafasha bukaganira n’abafatanyabikorwa babo bakareba uburyo babongerera ibiciro kuko amafaranga bahabwagwa mu 1996 batwaye umuzigo ari yo kugeza n’ubu bagihabwa.
Muri uyu muganda abakarani biyemeje kurwanya ibiyobyabwenge no gutangira amakuru ku gihe y’ahantu hose hashobora kugaragara ikintu cyahungabanya umutekano mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.
Uwitwa Bugingo Philbert yagize ati “Twahisemo kurwanya ibiyobyabwenge kuko byangiza ndetse binadindiza iterambere ry’igihugu, ikindi nkatwe tuzi ububi by’ibiyobyabwenge kuko hari ubwo bamwe muri twe banywa inzoga bakirirwa badutesheje umutwe mbese ubona ko bateje umutekano muke ku buryo biba bikwiriye ko tubyirinda.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, yavuze ko uyu muganda bakoze ufite agaciro akagera ku bihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda.
Yasobanuye ko basabye aba bakarani kwirinda ibiyobyabwenge kubera ko iyo babinyoye bateza umutekano muke.
Ati “Twari tugamije kubakangurira kwirinda ibiyobyabwenge nk’abantu bari mu cyiciro cy’urubyiruko nk’abakorera ahantu bahurirwa na benshi banabona ibintu byinshi, rero nk’abantu boroherwa no kubona ibyo biyobyabwenge twabakanguriraga ko bagomba kumenya ko akazi kabo gakwiye gukorwa n’umuntu muzima kandi bananywa inzoga bakazinywa mu rugero.”
Aba bakarani kuri ubu ngo barimo kwisuganya kugira ngo bishyurire imwe mu miryango itishoboye mituweli.
source : https://ift.tt/3ysYdI1