Nyarugenge: Gaz yaturitse yangiza inzu eshanu n'ibikoresho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarungenge, gaze yaturitse yangiza inzu eshanu,ikomeretsa abaturage babiri,umwe akaba yahise ajyanwa kwa muganga.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko ahagana saa tanu n'igice zo kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021, aribwo iyi gaz yari irimo gutekerwaho muri restaurant yashyushye cyane ihita iturika abantu bose bari aho hafi,banywa icyayi cya 'Thé Vert' bakizwa n'amaguru.

Bimwe mu byo iyi gaz yangije harimo ibisenge by'inzu n'ibirahuri byazo ndetse n'inzugi na bimwe mu bikoresho byari muri restaurant.

Abaturage babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi gaz ikimara gushyuha uwari uyitetseho yahise asohora icupa ryayo riba ariho riturikira ndetse banahamya ko iyo itaba iri hanze yari gutwika inzu nyinshi cyane.

Uwitwa Habumuremyi Cléophas yagize ati 'Urabona yari arimo guteka irashyuha cyane ayizana muri ruhurura ngo ihore nibwo ituritse itumbagiza iyi Béton mu kirere imena ibirahuri byose by'izi nzu inangiza ibisenge byazo byose.'

Undi muturage witwa Kaka Idi yunzemo agira ati 'Yari iri gucumba umwotsi ayishyira hanze ashaka ngo ihore ihita iturika. Twari turi kunywa icyayi dukizwa n'amaguru.'

Abangirijwe inzu n'iyi gaz yaturitse babwiye IGIHE ko batari bamenya agaciro k'ibintu yangije.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nyarugenge-gaz-yaturitse-yangiza-inzu-eshanu-n-ibikoresho

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)