Bamwe muri aba bana b’abakobwa baba mu muhanda banawubyariyemo, babwiye IGIHE, ko batewe impungenge cyane n’abana babo kubera kubura uko babandikisha mu bitabo by’irangamimerere, buvuze ko ntaho bazwi mu igenamigambi rya Leta.
Ibyo kandi bigira ingaruka ku kubona izindi serivisi nko kwishyura Mutuelle de santé n’ibindi.
Uwase watewe inda afite imyaka 16 y’amavuko n’umusore bararanaga mu muhanda hafi y’inyubako ya CHIC mu Karere ka Nyarugenge, yabwiye IGIHE ko ahangayishijwe cyane n’uko umwana we atanditse mu gitabo cy’irangamimerere n’umwana we.
Ati “ Ibibazo byo ni byinshi ariko njye ikimbangamiye cyane n’uko umwana wanjye ataba mu gitabo cy’irangamimerere. Nanjye ntacyo mbamo ariko wenda njye ndakuze, uyu mwana se we azaba uwa nde? Ndagenda bakansaba kuzana se, bakanansaba icyangombwa bagasanga ntabyo mfite.”
Yongeyeho ko kuba umwana we atanditse mu gitabo cy’irangamimerere byamugizeho ingaruka zirimo kubura mituweli kuko nta cyiciro cy’ubudehe agira.
Mugenzi we w’imyaka 17 na we ufite uruhinja yagize ati “ Badufashije natwe tukabona ibyo byangombwa by’irangamimerere n’abana bacu byadufasha kuko nk’ubunjye rwose umbajije irangamuntu cyangwa mituweli ntiwabibona, ibyo rero byose usanga ingaruka zose ziza kuri aba bana bacu kuko ararwara ukabura uko umuvuza keretse iyo uhuye n’umugiraneza akakugirira impuhwe akamukuvuriza.”
Ushinzwe itangazamakuru mu Karere ka Nyarugenge, Serugendo Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko aba bana batewe inda batari buzuza imyaka y’ubukure bakwiye kwegera ubuyobozi bukabafasha kubera ko kwandika umwana mu gitabo cy’irangamimerere bidasaba ko aba ari kumwe na se.
Ati “ Ntabwo aribyo uko umwana udafite se bitabuza nyina kumujyana bakamwandika cyane ko noneho abana bavuka ako kanya ikigo nderabuzima cyemerewe kubandika, abatamwandikishije ku kigo Nderabuzima bakwegera Umurenge kuko icy’ingenzi ni umwana n’aho yavukiye ikibazo cy’ababyeyi ubundi ntabwo cyizamo.”
Guhera umwaka ushize u Rwanda rwatangije uburyo bwo kwandika abana bakivuka mu gihe bavukiye kwa muganga, cyangwa se bakandikirwa mu tugali twabo mu gihe batavukiye kwa muganga cyangwa hari ikindi kibazo cyabayeho.
source : https://ift.tt/3ApCv98