Iyi ruhurura ya Mpazi yubatswe hagamijwe guha inzira amazi yaturukaga ku misozi itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali uretswe ko muri iki gihe bimwe mu bice byayo byatangiye gusenyuka binasenya ziwe mu nzu ziyegereye n’ibiraro abantu bifashishaga bayambuka.
Bamwe mu baturage bayituriye babwiye IGIHE ko bafite impungenge z’uko imvura nitangira kugwa itararangiza gusanwa kuko izasenya inzu zabo.
Kabahiza Elie wo mu Murenge wa Gitega yagize ati “Byaradushimishije cyane kumva ko bagiye gutangira kuyisana ikibazo dufite ni uko babivuga bigaherera mu magambo.”
Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ibikorwaremezo n’imiturire Dr. Merald Mpabwanamaguru, yabwiye Radio Rwanda ko imirimo yo gusana iyi ruhurura yatangiye aboneraho gusaba abayituriye kuzayifata neza.
Ati “Gahunda yo gusana iriya ruhurura ya Mpazi irahari ku buryo n’igice cyayo cyo hepfo imirimo yo kugisana yatangiye, twabanje kubaka ikiraro cy’umugezi wa Nyabugogo aho ariya mazi ava muri Mpazi azisuka. Iyo wubaka ruhurura uturuka hepfo uzamuka kuko iyo wubatse umanuka amazi aza ari menshi agasenya ibyo wubatse.”
Bieteganyijwe ibi bikorwa byo gusana ruhurura ya Mpazi bizarangira bitwaye milliyari 7.9 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uretse ruhurura ya Mpazi, Umujyi wa Kigali unemeza ko ufite gahunda yo gukora indi miyoboro umunani y’amazi y’imvura hagamijwe kurinda abaturage ibiza.
source : https://ift.tt/3xPjGe4