Nyaruguru: Abaturage barinubira kugira imiyoboro n’amavomero bitagira amazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibikorwaremezo bishyirirwaho kugira ngo abaturage babashe kugira ubuzima bwiza ariko hari aho usanga ibikorwa byarashyizweho, ntibigire umusaruro bitanga.

Abaturage bo mu Murenge wa Cyahinda baganiriye na Radio1 bavuze ko nubwo bafite ibikorwaremezo by’amazi igihe kinini bakimara ntayo bafite, bakaba bagorwa no kujya kuvoma mu bishanga n’inzuzi.

Umwe yagize ati “Dufite ikibazo cy’amazi ntabwo tuzi aho yapfiriye, tubona yarakamye ariko akanyaruka rimwe na rimwe akaza ariko nyuma y’iminsi ibiri akaba aragiye, iyo ntayo dufite tuvoma mu kabande.”

Undi ati “Ayo mazi nubwo bayazanye usanga tutayabona, bavuga ko ahari kandi ntayo. Iminsi myinshi ntaba ahari, ubu kuva mu kwezi kwa kane nari ntarabona amazi, ejo bundi aje na bwo aba aragiye.”

Aba baturage bavuga ko batazi impamvu amazi yabo aza agahita agenda, mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Nirere Yvette Aline, asobanura ko ikibazo cy’amazi giterwa n’ibibazo bitandukanye birimo iyangirika ry’imiyoboro iterwa n’ikorwa ry’imihanda n’ibiza.

Yagize ati “Ikibazo cyari gihari cy’amazi cyaturakaga ku muyoboro dufatiraho wa Nyabimata, ni ikibazo cy’akarere kose; wari warangiritse hashira igihe bari kuwukora, bawurangije bikubitana no kwimura amatiyo y’amazi kubera umuhanda wa kaburimbo.”

“Ariko hari hashize iminsi abaturage bavoma natwe tuvoma ariko kubera imvura yaguye ni yo mpamvu yongeye akagenda ariko mu byumweru nka bitatu yari ahari.”

Kuba hari abagifite ibikorwaremezo by’amazi ariko babibona bishobora gukoma mu nkokora gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda, iteganya ko mu 2024 Abanyarwanda bose bazaba baramaze kwegerezwa amazi meza ku kigero cya 100%.

Abaturage bo mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru barataka ko batajya babona amazi mu buryo buhoraho



source : https://ift.tt/3g7KW12

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)