Nyuma y'iminsi 23 atangajwe nk'umukinnyi wongereye amasezerano, APR FC yatandukanye na Niyonzima Olivier Seif kubera imyitwarire mibi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 4 Kanama 2021, nibwo ubuyobozi bwa APR FC bwafashe icyemezo cyo gusezera burundu umukinnyi wakinaga hagati mu kibuga Niyonzima Olivier Sefu, Impamvu yisezererwa ry' umukinnyi Niyonzima Olivier Sefu nkuko byatangajwe n'ubuyobozi bw'iyi kipe y'ingabo.

Nk'uko byatangajwe n'urubuga rwa APR FC, umuyobozi w'iyi kipe Lt General Mubarakh Muganga yavuze ko uyu mukinnyi yagiye agaragaza imyitwarire itari myiza mu bihe bitandukanye bihabanye n'indagagaciro zigomba kuranga abakinnyi ba APR FC ndetse avuga ko uyu mukinnyi yagiriwe inama kenshi akomeza kubyirengagiza nkana.

Umuyobozi wa APR FC yakomeje agira ati 'dushyira imbere imyitwarire myiza kuruta ikindi cyose mu muryango wa APR FC kuko turerera igihugu'.

Aha kandi yavuze ko imbarutso yisezererwa rya Niyonzima Olivier Sefu yabaye kwanga kwikoresha imyitozo aho bari mu ngo zabo nkuko babisabwe n'abatoza, ibi ngo bikaba byiyongera ku myitwarire yakomeje kuranga uyu mukinnyi na mbere hose.

Sefu atandukanye na APR FC, nyuma yaho ubwo hari ku itariki ya 12 Nyakanga 2021 ku rubuga rwa internet rwayo bari batangaje ko uyu mukinnyi yongereye amasezerano y'imyaka ibiri akinira iyi kipe y'ingabo z'igihugu.

Niyonzima Olivier Sefu ukina hagati mu kibuga yaramaze imyaka atandukanye na APR FC nyuma yaho yari amaze imyaka ibiri muri iyi kipe yagezemo avuye muri Rayon Sports, Sefu ari muri iyi kipe yatwaranye nayo ibikombe bibi bya shampiyona bikurikirana ndetse banatwaye badatsinzwe umukino n'umwe.

The post Nyuma y'iminsi 23 atangajwe nk'umukinnyi wongereye amasezerano, APR FC yatandukanye na Niyonzima Olivier Seif kubera imyitwarire mibi appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/nyuma-yiminsi-23-atangajwe-nkumukinnyi-wongereye-amasezerano-apr-fc-yatandukanye-na-niyonzima-olivier-seif-kubera-imyitwarire-mibi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yiminsi-23-atangajwe-nkumukinnyi-wongereye-amasezerano-apr-fc-yatandukanye-na-niyonzima-olivier-seif-kubera-imyitwarire-mibi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)