Nyuma y'imyaka 21 Lionel Messi yatandukanye FC Barcelona #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'umunya-Argentine wakiniraga ikipe ya FC Barcelona muri Espagne, Lionel Messi ntazakomezanya n'iyi kipe bitewe n'imiterere y'amategeko mashya agenga shampiyona y'iki gihugu yashyizeho amafaranga ntarengwa ku mishahara y'amakipe (financial and structural obstacles).

Ikipe ya FC Barcelona ibinyujije mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yaba Messi ndetse na FC Barcelona bari bamaze kumvikana ku ngingo yo kongera amasezerano ariko bagongwa n'ingingo zamwe mu mategeko ya shampiyona y'iki gihugu ibasaba kugira amafaranga batarenza, ahanini yashyizweho bitewe n'ibihe Isi irimo bya Coronavirus, akaba ari mu rwego rwo kwirinda gusesagura.

Yagize iti 'Nubwo FC Barcelona na Lionel Messi bari bamaze kumvikana kandi impande zombi zishaka gusinya amasezerano mashya, ibi ntibyaba bitewe n'inzitizi z'amafaranga kubera imiterere y'amategeko ya shampiyona (Spanish Liga regulations).'

'Kubera ibyo, Messi ntabwo azaguma muri FC Barcelona. Impande zombi zibabajwe n'uko ibyifuzo by'umukinnyi n'ikipe bitabashije kugerwaho. FC Barcelona irashimira cyane uyu mukinnyi uruhare yagize mu kuzamura iyi kipe kandi imwifuriza ahazaza heza mu buzima bwe bwite ndetse no mu mwuga we.'

Lionel Messi w'imyaka 34, yari amaze imyaka 21 muri iyi kipe kuko yayigezemo mu 2000 mu bana kugeza azamuwe mu ikipe nkuru muri 2003.

Amasezerano ye na FC Barcelona yarangiye tariki ya 30 Kamena 2021, bakaba bari bamaze igihe baganira ngo barebe ko yakongera amasezerano kugera n'aho yari yemeye ko umushahara we ugabanywamo 2 ugererenyije n'ayo yari asanzwe ahembwa ariko nabwo ntibyahura n'imiterere mishya y'ingengo y'imishahara igenga La Liga.

Muri FC Barcelona y'abana yayikiniye imikino 32 ayitsindira ibitego 11, ikipe nkuru yayikiniye imikino 520 ayitsindira ibitego 474.

Uyu rutahizamu ufite Ballon d'Or 6, byavuzwe ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Paris Saint Germain mu Bufaransa agasangayo Neymar bahoze bakinana, cyangwa akaba yajya mu Bwongereza muri Manchester City.

Lionel Messi yamaze gutandukana na FC Barcelona



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-imyaka-21-lionel-messi-yatandukanye-fc-barcelona

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)