Aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kuri ubu akaba yashyize hanze indirimbo yitwa 'Rabbi' bisobanura mu rurimi rw'ikinyarwanda 'Mwigisha' nk'uko Gad Aime abitangaza.
Iyi ndirimbo ikaba yarakorewe mu nzu itunganya umuziki ya 'High Way Music' amashusho atunganywa na 'Rene Neol'. Gad mu kiganiro yagiranye n'INYARWANDA akaba yatangaje byinshi ku buzima bwe.
Yagize ati: 'Bimwe mubyo ninjiranye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana n'ubwo aribwo ngitangira ariko, nzagerageza gutuma intama za Kristo zirushaho kumukunda kurushaho.'
Akomeza agira ati: 'Ndacyari umunyeshuri, umuziki nkora ninjye wimenya kuko nkukunda, kandi nifuza gukora ivugabutumwa rifite imbaraga binyuze mu ndirimbo kandi 'Rabbi' nizera ko izarushaho gutuma abantu bumva ubwiza bw'Imana.'
Gad Aime washyize indirimbo nshya hanze yitwa 'Rabbi'
Yiswe Habarurema Aime Gad, yavukiye mu mujyi wa Kigali akurira mu muryango ukunda Imana, usengera mu rusengero rwa Advantitse. Gad yatangiye kuririmba afite imyaka micye muri korali zinyuranye.
Ubwo yinjiraga mu mashuri yisumbuye yatangiye kumva yakora umuziki usanzwe, atangira kujya aririmba abandi banyeshuri bagakunda ibihangano yakoraga mu njyana ya Rnb na Afrobeat.
Yajyaga yitabira amarushanwa anyuranye yo kwerekana impano. Asoje icyiciro rusange agiye mu mwaka wa kane nibwo bwa mbere yinjiye muri Studio, akorera mu yitwa Capital Record.
Nyamara indirimbo yakoze ntiyigeze ijya hanze, bitewe n'umuryango utarifuzaga ko yaba umuhanzi w'indirimbo yaba izisanzwe n'izo kuramya no guhimbaza Imana.
Yahise atangira guhabwa akato, ibikoresho birimo imashini, telefone na radiyo arabyakwa, muri ubwo bw'igunge niho yumvise azamutswemo n'indirimbo yindi nshya, indirimbo ishingiye ku kababaro yanyuzemo igira iti: 'Aho inshuti zansize warahabaye, aho imiryango yansize wabaye, nanjye uranyiyereka'. Haciyeho igihe, iyi ndirimbo yarayikoze muri studio, ayita 'Nyuzuza'.
Maze yumva ibyo gukora indirimbo zisanzwe bimuvuyemo atangira gukora ibihimbano by'umwuka byaririmbiwe Imana. Gad yinjira mu ivugabutumwa kandi rikomeje gufasha abatari bacye, binyuze mu bumva bakanareba ibihangano bye kimwe n'abo aririmbira mu nsengero zinyuranye agenda asura atanga ubutumwa bwiza mu ndirimbo.
 Afite intego yo kugeza ivugabutumwa rye mu ndirimbo kure n'ubwo akiri umunyeshuri yumva azabigeraho