Nyuma yo kwisubiraho, Kwizera Olivier yasabye imbabazi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko umunyezamu Kwizera Olivier yisubiyeho ku cyemezo cyo guhagarika umupira w'amaguru yari yafashe, yasabye imbabazi abanyarwanda abizeza ko amakosa menshi yari amaze iminsi akora atazayasubira.

Kwizera Olivier ni umukinnyi ufite impano idashidikanywaho, gusa na none ni umwe mu bakinnyi bakunze gukora amakosa menshi mu bihe bitandukanye, byatumye agenda atakarizwa icyezere.

Uretse gukora amakosa atuma ikipe itsindwa, benshi bamukuyeho amaboko ubwo yafungwaga tariki ya 4 Kamena 2021 akurikiranyweho gukoresha urumogi.

Yaje gufungurwa muri Nyakanga ari nabwo yatangaje ko asezeye umupira w'amaguru burundu.

Ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021, nibwo yemereye ISIMBI ko yisubiyeho kuri iki cyemezo.

Uyu munsi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashimiye buri wese wamuhaye ubutumwa bumukomeza ndetse asaba imbabazi ku makosa amaze iminsi akora ko atazayasubira.

Ati "nyuma yo kubitekerezaho, nafashe umwanzuro wo kugaruka mu kibuga nyuma gusezera. Nizera ko mfite byinshi byo gutanga yaba hanze y'ikibuga no mu kibuga, mu ikipe(club) ndetse no mu ikipe y'igihugu. Ndashimira buri wese wanyoherereje ubutumwa buntera imbaraga. Hari byinshi nakoze bitashimishije sosiyete nyarwanda, gusa ndabasezeranya ko bitazasubira ukundi, mwarakoze ku rukundo mwakomeje kungaragariza muri uri rugendo kuva ntangiye gukina umupira w'amaguru."

Nyuma yo kwisubiraho, bivugwa ko Kwizera Olivier ari ku rutonde rw'abakinnyi umutoza w'ikipe y'igihugu agomba kwifashisha mu mikino y'ijonjora ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera Qatar, Amavubi azakina na Mali na Kenya mu kwezi gutaha.

Kwizera Olivier asabye imbabazi, yizeza abanyarwanda ko atazasubiramo amakosa yakoze



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-kwisubiraho-kwizera-olivier-yasabye-imbabazi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)