Pasiteri yavuye kubwiriza none bamusanze yapfiriye mu muhanda yishwe n' inzara , abayoboke be barize karahava #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mujyi wa Accra ho muri Ghana, Umupasiteri witwa Madina wari umenyereye kugendagenda abwiriza  mu muhanda yasanzwe aryamye ku gasozi yapfuye azize inzara yari amaranye igihe.

Uyu mukozi w'Imana wari uzwi cyane muri aka gace, yabonywe aryamye mu muhanda yapfuye mu gitondo cyo kuwa 26 Nyakanga uyu mwaka n'abacuruzi bari baje gufungura amaduka ngo bacuruze.

Abayoboke b'uyu mupasiteri bavuze ko yakundaga kwigisha yicaye ku giti cy'imyembe ndetse ngo ubuzima bwe bwose yabumaze yigisha abahisi n'abagenzi.

Umwe mu batangabuhamya yavuze ko yakundaga kubona uyu mupasiteri ku muhanda ndetse rimwe na rimwe yakundaga kumugurira ibyokurya cyangwa se akamwihera amafaranga ngo ajye kubigura.

Polisi ntabwo iratangaza neza icyamuhitanye gusa abantu benshi bemeje ko yishwe n'inzara cyane ko ngo atagiraga aho kuba n'akandi kazi.



Source : https://impanuro.rw/2021/08/04/pasiteri-yavuye-kubwiriza-none-bamusanze-yapfiriye-mu-muhanda-yishwe-n-inzara-abayoboke-be-barize-karahava/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)