Ku Cyumweru tariki 08 Kanama ni bwo Pastor Wilson Bugembe, Umushumba Mukuru w'Itorero Worship House Nansana, yujuje imyaka 37. Buri mwaka, ku isabukuru ye y'amavuko, Wilson Bugembe akora igikorwa cy'urukundo agashima Imana iba imwongereye umwaka wo kubaho. Ni na ko byagenze ku isabukuru ye yo muri uyu mwaka aho yahaye abaturage baturanye nawe ibikoresho byo kwirinda Covid-19 ndetse anatanga ibyo kurya ku miryango itishoboye. Iki gikorwa cyakoze ku mitima ya benshi bamusabira umugisha ku Mana banasaba abandi kumufatiraho urugero.
Pastor Bugembe yatanze ibiribwa ku batishoboye mu gushima Imana yamwongereye iminsi yo kubaho
INKURU WASOMA: Pastor Bugembe yahishuye ko yatindijwe gushaka n'igikomere yatewe n'umukobwa uba muri Amerika wamuteye indobo
Wilson Bugembe, umupasiteri ukiri ingaragu wakuriye mu buzima bw'ubupfubyi dore ko ababyeyi be bapfuye akiri umwana muto, yanyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza ko isabukuru ye y'amavuko ari umunsi w'amashimwe kuri we kuko atiyumvishaga ko yageza iki gihe akiriho. Yavuze ko imyaka 37 yujuje ari ishimwe rikomeye ku Mana na cyane ko ababyeyi be batabashije kuyigeza dore ko Se yitabye Imana ku myaka 33 naho nyina akitaba Imana ku myaka 27. Ibi bisobanuye ko ubwo Wilson Bugembe yari afite imyaka 4, ari bwo Se yitabye Imana, hanyuma ku myaka 10 akagira ibyago byo gupfusha nyina. Nyuma yaho yabaye mu buzima bushaririye ajya no ku muhanda.
Pastor Bugembe ati "Sinatekerezaga ko naba ndi hano na cyane ko imyaka y'ubuto bwanjye yaranzwe cyane no kubona abantu benshi bapfa barimo n'ababyeyi banjye. Ndashima Imana ku bw'ubuzima bwanjye". Yavuze ko ibanga rimufasha muri byose ari uko 'yabaye inshuti n'Intare', aha akaba yavugaga 'Yesu Kristo". Mu gushima Imana ku bwa byinshi yamukoreye, buri mwaka ku isabukuru ye akora igikorwa gikomeye cy'urukundo agasangira n'abatishoboye nk'uko uyu mupasiteri yabitangaje akoresheje imbuga nkoranyambaga ndetse bikagarukwaho n'ibinyamakuru byo muru Uganda.
Nk'uko twabikomojeho haruguru, muri uyu mwaka Bugembe yatanze ibiribwa ku batishoboye anatanga ibikoresho byo kwirinda Covid-19 ku bantu bamugaye ndetse n'abasaza batuye muri Nansana. Ku munsi we w'isabukuru, hari abantu benshi cyane bari bishimiye kwifatanya nawe ibi birori. Mu bitabiriye, harimo n'abahanzi b'ibyamamare muri Uganda nka Fresh kid, Spice Diana, Patricia wa Ghetto Kids na Catherine Kusasira. Mu ijambo rye yatangiye mu rusengero ku munsi w'amavuko, Bugembe yasabye abantu bose bafite icyo batanga, gufasha abatishoboye muri ibi bihe bitoroshye bya Covid-19 cyane cyane bagafasha abamugaye n'abakene.
Wilson Bugembe ni umupasiteri ubifatanya n'umuziki ndetse magingo aya afatwa nka nimero ya mbere mu bahanzi ba Gospel bakunzwe cyane dore ko ari nawe watoranyijwe mu 2020 ngo yakire kuri stage icyamamare Don Moen i Kampala. Mu muziki, akunzwe mu ndirimbo; Wanaaza ft Rhoda K, Mukama njagala kumanya, Ebintu bya Mukama bibuza buza, Ani?, Tembeya Njiri, Bamuyita Yesu, Amen, Ojanga nosaba ft Bobi Wine, Yellow (Yabaswaza) n'izindi. Hejuru y'ibyo ni n'umuvugabutumwa mwiza akaba n'inshuti y'akadasohoka y'ibyamamare byo muri Uganda. Aheruka mu Rwanda mu 2019 mu gitaramo yari yatumiwemo na Kingdom of God Ministries. Afitanye indirimbo 'Living water' n'umuhanzikazi nyarwanda Beza Deborah.
Buri mwaka ku isabukuru ye y'amavuko akora igikorwa cy'urukundo
Bugembe niwe wakiriye Don Moen kuri stage y'i Kampala
Pastor Bugembe akunzwe n'abatari bacye muri Uganda
REBA HANO 'OMWOYO' INDIRIMBO NSHYA YA WILSON BUGEMBE
REBA HANO INDIRIMBO 'LIVING WATER' YA BEZA DEBORAH FR BUGEMBE