Perezida Kagame abona Arsenal ikwiriye impind... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Arsenal ikimara gutsindwa umukino ufungura shampiyona 2021/22 aho yatsinzwe ibitego 2-0 na Brentford, abinyujije ku rukuta rwa Twitter, Perezida Paul Kagame nk'umwe mu bafana bakuru b'iyi kipe yavuze ko Arsenal ikwiriye impinduka kandi abafana bazitegereje n'ubwo zatinze. Yagize ati" Iki?? Ni umupira. Ni intsinzwi kuri Arsenal. Brentford yari ikwiriye intsinzi kandi irayibonye. Uretse n'umukino, abafana ba Arsenal ntabwo bakwiriye ibi... OYA!! Ibi mbivuze nk'umwe mu bafana bakomeye ba Arsenal. Impinduka dutegereje zaratinze cyane."


Arsenal ntabwo yatangiye shampiyona neza

Perezida Kagame akomeza avuga ko ntacyo kwitwaza gihari. Ati" Ntabwo dukwiriye kugira ibyo twitwaza, ikipe iberaho kubakwa kandi hagendewe ku ntego yo gutsinda ukongera ugatsinda, ariko rero iyo atari ko bigenze ahubwo ukarushaho gutsindwa, ntabwo ari ibyo kwemerwa. Ibi bintu bimaze igihe ikipe izamuka ubundi igasubira inyuma gutyo mpaka ariko kugeza ubu ikipe yibereye hasi cyane. Sinemera ko intego dufite iri gukora uko tubishaka icyo tugomba kurebaho ni uburyo dukemura ikibazo cy'igura n'igurisha ry'abakinnyi bacu."

Arsenal imaze iminsi mu bihe bitari byiza kuko mu mikino 6 iheruka gukina yatsinzemo umukino umwe gusa. 


Brentford yatsinze Arsenal ku munsi wa mbere wa shampiyona 


Perezida Kagame yavuze ko Arsenal ikwiriye impinduka 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108583/perezida-kagame-abona-arsenal-ikwiriye-impinduka-nubwo-zatinze-108583.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)