Perezida Kagame na Macky Sall wa Sénégal bahuriye mu Budage - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakuru b’ibihugu byombi bahuye kuri uyu wa 26 Kanama 2021, aho bitabiriye iyi nama izwi nka G20 Compact with Africa (CwA), yahurije hamwe abayobozi b’ibihugu bya Afurika, ibigize G20, abashoramari, abacuruzi n’abandi bafatanyabikorwa.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame na mugenzi we Macky Sall bahuye gusa ntihatangajwe ibyo baganiriyeho.

U Rwanda na Sénégal bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku mikoranire inyuranye irimo ibijyanye n’uburezi bw’amashuri makuru na Kaminuza.

Perezida Macky Sall ubwo yagiriraga uruzinduko mu Rwanda mu 2016, yatunguwe n’ikigero cy’Ubumwe n’Ubwiyunge Abanyarwanda bari bagezeho nyuma y’imyaka 22 bari bamaze bavuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko ibi byagezweho kubera imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Kagame Paul wanayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ntangiriro za Mata 2019, Perezida Kagame Paul yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Macky Sall watorewe kongera kuyobora Sénégal mu matora yabaye muri Werurwe 2019.

U Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo muri Sénégal mu 2011 mu rwego rwo gushimangira umubano n’icyo gihugu n’ibindi byo mu Karere, ni n’uburyo bwo guteza imbere ubucuruzi no gufatanya n’Abanyarwanda batuye muri ibyo bihugu.

Sénégal na yo ihagarariwe mu Rwanda na Doudou Sow; ni we wa mbere wahawe guhagararira igihugu cye mu Rwanda akaba afite icyicaro mu Mujyi wa Kigali.

U Rwanda na Sénégal bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku bucuti buri hagati y’abakuru b’ibihugu byombi yaba Perezida Kagame na Macky Sall.

Muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hariyo Abanyarwanda benshi batuyeyo, yaba abajyanywe n’amasomo n’abandi barimo abagezeyo mu myaka 40 ishize.

Guhera mu 2016, RwandAir yerekeje amaso muri Afurika y’Iburengerazuba aho ikorera ingendo mu mijyi myinshi irimo Cotonou, Abidjan, Douala, Dakar [aho igana kuva mu 2017] n’ahandi.

Perezida Kagame witabiriye Inama y’Ishoramari ihuza ibihugu 20 bikize ku Isi n’ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika i Berlin yahuye na mugenzi we wa Sénégal, Macky Sall, bagirana ibiganiro byihariye



source : https://ift.tt/3gE97EF

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)