Perezida Kagame na Touadéra biyemeje kubaka igisirikare cy'umwuga muri Santarafurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ayo masezerano ajyanye no kuvugurura inzego z'umutekano muri Repubulika ya Santarafurika zirimo Igisirikare na Polisi zikaba iz'umwuga, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, guteza imbere ubwikorezi (transport) hakaba n'amasezerano y'ubufasha ndetse n'ay'ubufatanye mu bijyanye n'igenamigambi.

Perezida Faustin-Archange Touadéra avuga ko u Rwanda ruzafasha cyane Repubulika ya Santarafurika, nk'igihugu gikeneye kwiyubaka gifatiye urugero kuri gahunda z'u Rwanda zijyanye n'ubukungu, kwigira, ubwiyunge ndetse no kubana mu mahoro.

Yagize ati “Uruzinduko rwacu hano i Kigali ni amahirwe yo kubaka imibanire itajegajega, ndetse no kungurana ibitekero ku bijyanye n'inyungu duhuriyeho ziri ku rwego rw'ibihugu byombi no ku rwego mpuzamahanga”.

Yavuze ko Repubulika ya Santarafurika itarageramo umutekano kuva yagera ku buyobozi muri 2016, kuko bagifite imitwe y'abarwanyi igera kuri 14.

N'ubwo Leta ye yagiranye amasezerano y'amahoro n'iyo mitwe, ngo ntibyabujije ko mu mwaka ushize uwari Perezida François Bozizé ayikoresha mu gushaka kuburizamo amatora no guhungabanya inzego ziyobora igihugu.

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika yashimiye u Rwanda cyane ku kuba rutanga Ingabo mu muryango w'Abibumbye zigamije kubungabunga amahoro muri icyo gihugu (zitwa MINUSCA), hamwe n'izindi zagiyeyo ku bw'amasezerano ibihugu byombi bifitanye.

Perezida Touadéra yashimye kandi ubufasha mu bijyanye no gutwara abantu n'ibintu butangwa na Kompanyi y'indege z'u Rwanda (Rwandair), akomeza ararikira Abanyarwanda kujya gushora imari mu gihugu cye.

Perezida wa Santarafurika avuga ko yaje gushimira “umuvandimwe” Perezida Kagame ku bufasha butandukanye Abanyarwanda bagenera igihugu cye mu bijyanye n'ubukungu ndetse no kubaka umutekano urambye.

Ku rundi ruhande, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko amasezerano hagati y'ibihugu byombi agira umumaro wo gutabarana mu buryo bwihuse hadategerejwe ubufasha bw'Umuryango w'Abibumbye ngo buza butinze.

Perezida Kagame yashingiye ku bufasha bw'abasirikare batari muri gahunda ya MINUSCA u Rwanda rwahaye Leta ya Touadéra, agira ati “Ndabizi neza MINUSCA ntabwo yifuzaga ko imitwe y'abarwanyi ifata umujyi wa Bangui, ariko ntabwo yari gutabara vuba kubera uburyo bibanza kunyura mu nzego zo hejuru (za UN)”.

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika uzamara iminsi ine mu Rwanda, biteganyijwe ko mu nzego n'uduce dutandukanye tw'u Rwanda azasura, harimo Ingoro y'Amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu (ku Nteko), hamwe n'umudugudu w'icyigererezo mu Kinigi mu Karere ka Musanze.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)