Iyi nama yatangiye kuri uyu wa 26 Kanama 2021, irahuriza hamwe abayobozi b’ibihugu bya Afurika, ibigize G20, abashoramari, abacuruzi n’abandi bafatanyabikorwa.
Biteganyijwe ko izaba igizwe n’ibice bibiri, kimwe kizahuza abakuru b’ibihugu bayitabiriye n’abashoramari ‘G20 Investment Summit’ mu gihe ikindi kizahuza abakuru b’ibihugu.
Ibiganiro bizabera muri iyi nama bizagaruka ku buryo bwo kunoza ubucuruzi no kongera ishoramari ku Mugabane wa Afurika.
Biteganyijwe kandi ko hazanaganirirwa ku ngingo ijyanye no gutangira gukorera inkingo muri Afurika, ibintu bizafasha uyu mugabane guhangana n’ibyorezo bitandukanye birimo na COVID-19.
Ubwo iyi nama yabaga mu 2019, Perezida Kagame yabwiye abayitabiriye ko igihe kigeze ngo bashore imari mu Rwanda no muri Afurika kuko ubu uyu mugabane uberanye n’ishoramari ry’amahanga.
Inama y’ibihugu 20 bikize ku Isi n’ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika, yatangijwe mu 2017, mu gihe u Budage bwari buyoboye iri huriro.
Ibihugu 12 byo ku Mugabane wa Afurika ni byo byamaze kwinjira muri ubwo bufatanye ari byo Benin, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopie, Ghana, Guinea, Maroc, u Rwanda, Sénégal, Togo na Tunisie.
source : https://ift.tt/3t3eimR