Ambasaderi Muhamed, yari agiye gusezera kuri Perezida Kagame, nyuma y'imyaka itatu yari amaze ahagarariye igihugu cye cya Misiri mu Rwanda.
Ambasaderi Ahmed Samy Mohamed El-Ansary, yari ahagarariye igihugu cye mu Rwanda kuva muri Mutarama 2018.
U Rwanda na Misiri bifitanye umubano umaze igihe kirekire, ukaba ugaragarira mu mishinga y'ubutwererane irimo ubucuruzi, uburezi, ubuzima, umutekano n'ibindi.
Abashoramari bo mu Misiri bishimira gukorera mu Rwanda, urugero ni aho buri mwaka abacuruzi b'Abanyamisiri bagira igihe cyo kuza mu Rwanda mu imurikagurisha ry'ibicuruzwa bikorerwa iwabo, ndetse bakanitabira imurikagurisha mpuzamahanga ngarukamwaka ribera i Kigali.
source : https://ift.tt/3AIeevi