Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ubuzima w’u Budage - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi biganiro bibaye nyuma y’umunsi umwe bitangajwe ko u Rwanda na Sénégal bigiye gutangira gukora inkingo zirimo iza Covid-19 bifashijwe n’Ikigo cy’Abadage gikora imiti, BioNTech.

Minisitiri w’Ubuzima w’u Budage, Jens Spahn, yashimye BioNTech na Pfizer bemeye gukorana n’u Rwanda, kugira ngo muri Afurika hakorerwe inkingo.

Byitezwe ko umwaka wa 2022 uzarangira mu Rwanda hakorerwa inkingo by’umwihariko iza Covid-19. Izizakorwa ni izo mu bwoko bwa Pfizer/BioNTech zikazakoreshwa imbere mu gihugu ndetse zitangwe no hanze yacyo.

BioNTech izafasha u Rwanda kubaka uruganda, itange abakozi bo gukora inkingo bazajya bakorana n’abanyarwanda mu buryo bwo kubaha amahugurwa.

Izatanga ikoranabuhanga n’uburyo bwifashishwa mu ikorwa ry’inkingo ku buryo zizajya ku isoko zizewe.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, Rwanda FDA, Dr. Emile Bienvenu, yabwiye IGIHE ko nta muntu ukwiriye kugira impungenge ku nkingo zizakorerwa mu Rwanda.

Ati “Bishatse kuvuga ngo nta tandukaniro rizaba rihari mu rukingo rukorewe muri BionTech n’urukingo rukorewe mu Rwanda.”

Kugeza ubu mu Rwanda nta nkingo ziratangira kuhakorerwa gusa hari imiti imwe n’imwe ihakorerwa irimo nka selumu zifashishwa kwa muganga nubwo zikorwa ku kigero gito cyane ugereranyije n’izikenewe.

Mu Rwanda kandi haherutse gufungura uruganda rw’Abanya-Bangladesh rukora imiti, rukorera muri Kigali Special Economic Zone. Rukora imiti yifashishwa mu kugabanya uburibwe.

Inkingo zizakorerwa mu Rwanda zifashisha uburyo bugezweho buzwi nka mRNA butuma uwahawe urukingo umubiri ugira ubushobozi bwo kurema ubudahangarwa bugizwe n’abasirikare barwanya agakoko kakingiwe.

Inkingo za Covid-19 nicyo kintu kiri kugurwa n’ibihugu muri iki gihe kurusha ibindi byose. Kugeza muri Nyakanga uyu mwaka, ibigo bya Pfizer/BioNTech na Moderna byari bimaze kugurisha 90% by’inkingo zabyo ku bihugu bikize, kandi ku giciro cyo hejuru cyikubye nibura 24% by’agaciro k’ikorwa ry’urukingo rumwe.

Amafaranga u Rwanda ruzakoresha mu gukora inkingo ntaratangazwa gusa mu bigaragara ni menshi nubwo bizarworohereza kubona inkingo rube rwabasha no kuziha abandi.

Uburyo bwa mRNA buzifashishwa bwakozwe na Pfizer/BioNTech na Moderna. Icyo gihe byaturutse kuri miliyari 8.3 $ yakusanyijwe ku Isi hose.

Iyo u Rwanda ruguze inkingo binyuze mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe, dose imwe ya Pfizer/BioNTech ruyigura 6.75$ (asaga 6700 Frw).

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ubuzima w’u Budage, Jens Spahn



source : https://ift.tt/3Bo6z5p
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)