Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Banki y’Ishoramari y’u Burayi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yageze mu Budage kuri uyu wa 26 Kanama 2021, aho yitabiriye iyi nama izwi nka izwi nka ‘G20 Compact with Africa (CwA)’, ihuriza hamwe abayobozi b’ibihugu bya Afurika, ibigize G20, abashoramari, abacuruzi n’abandi bafatanyabikorwa.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye, barimo Perezida wa Sénégal, Macky Sall; Umuyobozi w’Umuryango kENUP Foundation ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Uruganda Siemens South Africa, Sabine Dall’Omo.

Mu bandi baganiriye n’Umukuru w’Igihugu harimo Werner Hoyer, wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage ushinzwe u Burayi, kuri ubu akaba ari Perezida wa Banki y’Ishoramari y’u Burayi kuva mu 2012.

EIB ibinyujije kuri Twitter yagize iti “Perezida Werner Hoyer yahuye, anaganira na Perezida Kagame i Berlin.”

EIB isanzwe ikorana n’u Rwanda kuva mu 2000, mu mishinga itandukanye igamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kuzamura ubukungu by’umwihariko binyuze mu nguzanyo n’inkunga iyi banki igenda itera u Rwanda.

Mu 2018, EIB yasinyanye n’u Rwanda amasezerano y’inguzanyo ya miliyari 46,8 Frw, agamije kwifashisha mu mushinga wo kubaka uruganda rutunganya amazi mabi mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo hasinywaga ayo masezerano, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yatangaje ko iyi nguzanyo izakoreshwa mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga kizatwara miliyoni 96 z’amadolari ya Amerika, ukaba witezweho gusigasira ubuzima bwiza no kubungabunga ibidukikije.

Iti “Kigali ni umwe mu mijyi ya Afurika irimo gutera imbere cyane, gushora imari mu mishinga y’amazi n’isukura ni ingenzi mu kongera ubuzima bwiza no kugabanya ibihumanya.”

Icyo gihe Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya EIB muri Afurika, Aziya na Amerika y’Amajyepfo, Maria Shaw-Barragan, yavuze ko umushinga wo gutunganya amazi mabi muri Kigali uzagirira akamaro benshi cyane, bakagira ubuzima bwiza kandi ukagabanya amazi ahumanye ajya mu migezi akabangamira ibinyabuzima biyibamo.

Yakomeje avuga ko aya masezerano azatanga umusanzu mu ntego z’iterambere rirambye, zirebana n’ubuzima, imibereho myiza, imijyi imeze neza n’amazi meza n’isukura.

Yagize ati “Uyu mushinga urakora no ku ihindagurika ry’ikirere, uzatuma habaho igabanuka ry’imyuka ihumanya ikirere. Ni ikintu cyiza ku Isi yose kuko dusangiye ikirere, mureke dushyire hamwe kugira ngo ugere ku ntego yawo.”

Banki y’Ishoramari y’u Burayi, European Investment Bank (EIB), iteganya kandi gufasha Umuryango kENUP Foundation, mu gutera inkunga ibikorwa byo gukorera inkingo mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Mu minsi ishize, Holm Keller, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango kENUP Foundation, utera inkunga ibikorwa birimo ubushakashatsi no guhanga ibishya mu rwego rw’ubuzima, yagiriye uruzinduko i Kigali rutegura gutangira gukorera inkingo n’imiti mu Rwanda.

Icyo gihe Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yabwiye IGIHE ko bagiranye ibiganiro biganisha ku kureba uko mu Rwanda hatangira gukorerwa inkingo, kureba ibisabwa n’uburyo byakorwamo.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Werner Hoyer uyobora Banki y'Ishoramari y'Abanyaburayi



source : https://ift.tt/38eMAd2

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)