Perezida Kagame yaherekeje mugenzi we Faustin-Archange Touadéra wasoje uruzinduko rwe mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mafoto yashyizwe hanze,yagaragaje Perezida Kagame aherekeje mugenzi we wa Centrafrique ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, nk'uko asanzwe abigenza ku bashyitsi basuye u Rwanda.

Mu minsi ine yamaze mu Rwanda, Perezida Touadéra, yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame,basinyana amasezerano,asura ibice bitandukanye bibitse amateka y'u Rwanda ndetse n'ibikorwa by'iterambere u Rwanda rugezeho.

Mu kiganiro bagiranye n'abanyamakuru kuwa kane w'iki cyumweru, Perezida Touadéra na mugenzi we Paul Kagame bavuze kuri byinshi birimo ingabo zoherejweyo muri Centrafrique ku masezerano y'ibihugu byombi.

Perezida Kagame yavuze ko koherezayo ingabo ku masezerano y'ibihugu byombi byari igisubizo cyihuse kuko amategeko agenga imikorere ya MINUSCA "yatumaga bishobora gufata igihe kirekire".

Ibihugu byombi byasinye amasezerano ane arimo ay'ubufatanye mu bya gisirikare mu kwezi kwa 10/2019 i Bangui muri Centrafrique.

Kagame avuga ko nubwo ingabo za MINUSCA n'ingabo zagiyeyo ku masezerano y'ibihugu byombi zari zifite inshingano zisa ariko "bamwe bashobora gukora akazi vuba kurusha abandi."

Ati: "Centrafrique yari yugarijwe n'iyo mitwe yihutaga ishaka guhungabanya amatora no kugariza umujyi wa Bangui...

"…Amasezerano yacu rero yatumaga dushobora koherezayo ingabo vuba ngo zikore akazi nkako UN yagombaga gukora ariko ikagenda buhoro, wenda uko niko amategeko abagenga akora, ibyo sinabihindura, na Perezida Touadera ntiyabihindura."

Perezida Touadera yavuze ko ingabo z'iki gihugu zasubimbirijwe n'inyeshyamba kuko zari zikiri kwiyubaka kuva mu 2016, bikaba ngombwa ko leta isaba ubufasha amahanga.

Ati: "Twitabaje Perezida Kagame, leta, n'Abanyarwanda bekemera kohereza vuba ingabo hashingiwe ku masezerano twagiranye ngo zidufashe kurwanya ibikorwa bya CPC."

Touadera avuga ko umusanzu w'ingabo z'u Rwanda zoherejwe ku masezerano y'ibi bihugu cyangwa iziri muri MINUSCA wahagaritse izo nyeshyamba.

Ati: "Iyo hataba uko kuza kw'izo ngabo zafashije izacu nibaza ko ibintu byari kuba bitandukanye n'ibyo tuzi ubu...Twanyuzwe cyane uburyo ingabo z'u Rwanda zikora…"

Avuga ko izo ngabo zabafashije gutabara inzego za leta no gukomeza amatora kugeza arangiye. Arenzaho ko ashimira Abanyarwanda gufasha Centrafrique.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye gufatana urunana n'abaturage ba Centrafrique mu rugendo ruganisha ku kubaka amahoro, ubwiyunge n'iterambere.

Uruzinduko rwa Perezida Touadéra rwaje nyuma y'amasaha make u Rwanda rwohereje batayo y'izindi ngabo 750 zijya kunganira izisanzwe mu butumwa bw'amahoro bwa Loni muri Centrafrique.

Ni ukuvuga ko kugeza ubu, u Rwanda rufiteyo batayo eshatu zishinzwe kubungabunga amahoro n'umutekano muri Minusca.




Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yaherekeje-mugenzi-we-faustin-archange-touadera-wasoje

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)